Umujyi wa Rubavu nk’umwe mu yunganira umujyi wa Kigali, kuri ubu ibice bimwe byawo usanga ari ibigunda ndetse hari aho usanga bihingwamo imyaka itandukanye.
Aka Karere gafatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku mazi y’ikiyaga cya Kivu, kiyubatse mu bijyanye n’imihanda ya kaburimbo ariko ugasanga henshi hataragera inyubako zibereye umujyi.
Hari kandi ibice bimwe bigize uyu mujyi bigihingwamo ibihingwa ngandurarugo nk’amateke, n’ibindi.
Ngendahayo Fidele, wo mu Murenge wa Gisenyi, mu Mudugudu wa Giponda, aganira na UMUSEKE yavuze ko ibibanza bimwe biri mu Kagari ka Nengo, Umurenge wa Gisenyi hafi ya Lake Kivu serena Hotel, bimaze igihe bitarubakwa ariko hari inyigo yuko byazubakwa mu gihe nawe avuga ko atazi.
Uyu avuga ko kimwe mu bidindiza abaturage kubaka ibibanza bikagera aho biba ibigunda ari uko leta isaba abaturage kubaka inyubako zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi.
Ati “ Hano ntabwo bashaka inyubako zazindi zimeze nabi, bashaka inyubako igaragara koko. Ni muri ubwo buryo hano hameze gutyo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, mu kiganiro cyihariye na UMUSEKE, yavuze ko hateganywa ko igishushanyo mbonera bityo nikimara kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri, ibibanza bimwe bitarubakwa, bizahita byubakwa.
Ati “Ibiri gukorwa byose bishingiye ku gishushanyo mbonera cy’Akarere ka Rubavu. Ni akarere kagizwe n’ibice bibiri. Hari igice cy’umujyi, n’igice cyagenewe ibindi bikorwa birimo ubuhinzi. “
Agace k’umujyi igishushanyo mbonera cyako, ntabwo hashize imyaka myinshi cyemejwe kuko cyemejwe muri Kamena umwaka ushize, cyemezwa n’Inama Njyanama, ariko uyu munsi ntabwo kiremezwa n’Inama y’Abaminisitiri, nubwo hari ibyo twemerewe gukora kuko kiri muri sisiteme, kuko nibyo dushingiraho dutanga ibyangombwa . Ubwo igishushanyo mbonera nikimara kwemezwa, nicyo gitanga umurongo ku bikorera mu karere kose.”
- Advertisement -
Meya Mulindwa yemera ko koko hari hamwe mu mu bibanza bigize umujyi bitarubakwa ariko hari ikizere ko bizubakwa.
Ati“ Ntabwo ahantu hose hagenewe kubakwa hubatswe, ni igikorwa gikomeza, kuko igishushanyo mbonera kirenga kure umujyi wa Gisenyi wahozeho, kigafata n’ibice byahoze ari icyaro nk’Umurenge wa Rubavu, Rugerero, Nyamyumba n’uduce twa Nyundo na Kanama.”
Meya Mulindwa Prosper uyobora akarere ka Rubavu avuga ko hagitegerejwe abashoramari bazubaka ibi bibanza.
Akomeza ati “Hari imishinga imwe twatangiye kwakira. Hari umushinga wo gutunganya Kivu Beach, mu buryo bukurura ba mukerarugendo, hakajya serivisi zose. Turi gushaka abashoramari bazahakoresha. Ariko hari ibibanza bya leta bikiri muri uyu mujyi. Ariko twe ntitubifata nk’ikibazo ahubwo tubifata nk’ubutaka buzakorerwaho ishoramari, ryunganira ibikorwa bya leta. Twe rero ntitubifata nk’ikibazo.”
Meya avuga ko hari gahunda yo gukorana n’abikorera ariko hashingiwe ku gishushanyo mbonera.
Muri Kamena umwaka ushize Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yafashe umwanzuro wo gusaba Minisitiri w’Intebe kuyigaragariza uko inzego za Leta zishinzwe guhuza ibikorwa by’iterambere ry’imijyi zikora igenamigambi ryo gutegura ibishushanyo mbonera bitarakorwa, no gushyira mu bikorwa ibyarangiye.
Mu 2013 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo guteza imbere imijyi itandatu yunganira uwa Kigali, hagamijwe kureba uko yafasha mu kugabanya umuvuduko w’abajya gushakira imirimo n’imibereho myiza mu Murwa Mukuru w’u Rwanda. Iyi mijyi ni Huye, Muhanga, Musanze, Nyagatare, Rubavu na Rusizi.
Byatumye hafatwa imyanzuro irimo “gusaba Minisitiri w’Intebe kuyigaragariza uko inzego za Leta zishinzwe guhuza ibikorwa by’iterambere ry’imijyi zikora igenamigambi ryo gutegura ibishushanyombonera bitarakorwa no gushyira mu bikorwa ibyarangiye, hakagaragazwa uruhererekane rw’ibizakorwa, ingengo y’imari izakenerwa, uko izaboneka, uruhare rw’abaturage, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa n’igihe bizakorerwa.”
Ni igikorwa icyo gihe byari byemejwe ko kigomba gukorwa mu gihe kitarenze amezi ane.
Biteganyijwe ko mu 2050, Abanyarwanda bazaba batuye mu mijyi bazaba bari mu midugudu ku gipimo cya 100%. Abatuye mu Mijyi bazaba bagera kuri 70% na 30% mu cyaro.
UMUSEKE.RW