Burera: Isoko rya Butaro ryugarijwe n’umwanda ukabije

Bamwe mu bakorera n’abarema isoko rya Butaro riri mu Karere ka Burera, bavuga ko babangamiwe bikomeye n’umwanda ubugarije uboneka muri iri soko, kuko ngo ryangiritse cyane ndetse n’igihe imvura iguye rirava n’amazi aturuka muri iyo Santeri aryirohamo yuzuyemo n’imyanda.

Iri Soko riri muri Santere ya Butaro ribamo ibicuruzwa bitandukanye bihacururizwa byiganjemo umusaruro w’ubuhinzi n’amatungo y’abatuye muri ako Karere ndetse n’ibindi bicuruzwa biba byaratunganyirijwe mu nganda zo mu Gihugu no mu mahanga.

Iyo ugeze muri iri soko usanga ryarangiritse cyane aho imvura iyo iguye ibyondo n’amazi bituruka muri iyo Santere byuzura mu isoko bikangiza ibicuruzwa by’abahakorera bigwa muri ibyo byondo bikandura bigatuma abaguzi baje kurirema bataha bataguze abandi bakanga kurirema.

Ntihabose Elie ni umwe muri bo, yagize ati “Nk’ubu ntureba ko ibi byondo byanze gushiramo! Iyo imvura iguye byose biraza bigasakara muri iri Soko ibicuruzwa bacu bikagwamo hari n’abagwa muri ibyo bizi by’ibyondo. Turifuza ko baridusanira kuko ni isoko rukora neza tukanasora neza.”

Karambizi Innocent nawe ati “Iki kibazo kimaze igihe tukivuga ariko ntacyo babikoraho ahubwo usanga badusoresha gusa. Badufashe batwubakire isoko kugira ngo natwe dukorere ahantu heza hagezweho kuko dukora natwe dukora ibyiza bikabangamirwa n’umwanda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Soline Mukamana, avuga ko iki kibazo cy’Isoko rya Butaro kizwi ariko ko kubera imiterere y’aho ryubatswe, bateganya kuryimura n’ubwo hakiri gushakishwa ubushobozi.

Yagize ati “Birumvikana kandi biragaragara koko ko ririya soko rifite ibyo bibazo ariko murabizi mu bikorwa tugenda dukora hari ibibazo byihutirwa n’ubwo hari byinshi biba bikenewe. Na ririya soko rero riri mu bikorwa biteganyijwe ariko turacyashaka ubushobozi nibuboneka hariya riri rizimurwa kuko aho riri bigaragara ko ryegereye igishanga.”

Akomeza agira ati “Kuba abacuruzi bo basora ni ngombwa kuko bigenwa n’amategeko kandi niba bifuza n’isoko ryiza rigezweho birasaba ko nabo bakomeza gutanga umusoro kugira ngo uzunganirwe kuko ubu, isoko risigaye ritwara muri miliyari na miliyoni nyinshi. Nibihangane ubushobozi nibuboneka isoko ryo rizubakwa.”

Iri soko rya Butaro riri mu Kagari ka Rusumo muri Santere ya Butaro igenda itera imbere kubera ibikorwaremezo bigenda bihiyongera birimo Ibitaro bya Butaro bizwiho kugira umwihariko wo kuvura kanseri na Kaminuza Mpuzamahanga ya University of Global Health Equity (UGHE) ya Butaro rirema buri wa mbere no kuwa gatanu.

- Advertisement -

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Burera