Burundi: Amayobera ku rupfu rw’umu Jenerali wari igishyitsi mu butegetsi

Lieutenant Général de Police Godefroid Bizimana wari uzwi nka ‘Verema’ nyuma y’igihe arembye bikekwa ko yahawe uburozi, yashizemo umwuka.

Jenerali ‘Verema’ yari umwe mu bishyitsi mu butegetsi bwa Ndayishimiye na nyakwigendera Petero Nkurunziza.

Yabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Burundi n’izindi nshingano nyinshi, ubu yayoboraga inama y’ubutegetsi y’umuryango ushinzwe kuvuza abakozi ba Leta.

Uyu mugabo wigize gufatirwa ibihano n’Ubumwe bw’Ubulayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavutse mu 1968, yapfuye kuwa 12 Werurwe 2024.

Yibukwa cyane mu mvururu zo mu 2015 aho yari umwe mu batoteje abataravuga rumwe na Perezida Nkurunziza kuri manda ya gatatu.

Abafatiwe muri izo mvururu abenshi barishwe abandi barafungwa ndetse bamwe baburirwa irengero kugeza magingo aya.

Ni imvururu kandi zasize ibihumbi magana by’Abarundi bahungiye mu bihugu birimo u Rwanda.

Mu Ugushyingo 2015 nibwo Lieutenant Général de Police ‘Verema’ na bagenzi be bashyiriweho ibihano na EU gusa biza gukurwaho mu 2022 ku butegetsi bwa Perezida Ndayishimiye.

Perezida Ndayishimiye abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yavuze ko bashenguwe n’urupfu rwa Jenerali Bizimana.

- Advertisement -

Yagize ati“Tubabajwe cyane n’urupfu rwa Lieutenant Général de Police Godefroid BIZIMANA, Ubutwari n’ubwitange bye byamuranze mu gukorera igihugu cyamwibarutse ntibizibagirana.”

Umukuru w’u Burundi yifatanyije n’inshuti n’umuryango wa Jenerali ‘Verema’, amwifuruza iruhuko ryiza.

Urupfu rwa Lieutenant Général de Police Godefroid Bizimana, ntiruvugwaho rumwe kuko indwara yamuhitanye abaganga batabashije kuyibona, hagakekwa ko yaba yararozwe mu rwego rwo kumwikiza.

Abavuga ibi bashingira ku mwuka mubi uri mu bihangange byo mu ishyaka rya CNDD-FDD aho hari itsinda ry’abarakare batumva ibintu kimwe na Perezida Ndayishimiye.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW