Congo: Colonel wahambye abantu ari bazima yakatiwe urwo gupfa

Umusirikare wa DR Congo w’ipeti rya Colonel yakatiwe urwo gupfa n’Urukiko rwa Gisirikare rw’Intara ya Kivu ya Ruguru rumuhamije ibyaha by’intambara n’ubwicanyi ndengakamere.

Ku wa gatatu tariki 28 Gashyantare 2024, uru rukiko rwahamije Colonel Dogmatisa Paluku ko mu 2021 yahambiriye abarwanyi babiri ba APLCS Baraa na Ushindi maze abahamba mu cyobo ari bazima.

Col Paluku yari asanzwe ari umuyobozi wa kabiri ushinzwe ibikorwa by’ingabo za Regima 3410 ifite icyicaro i Masisi-Centre muri Kivu ya Ruguru.

Urukiko rwacukuye imirambo y’abishwe n’uwo musirikare mukuru hagamijwe iperereza, nyuma baza gushyingurwa mu cyubahiro.

Ubu bwicanyi bwamaganywe n’abantu benshi muri DR Congo, abatavugarumwe n’ubutegetsi bavuga ko amabwiriza yo kwica yaturutse mu nzego zo hejuru.

Igihano cy’urupfu muri DR Congo nubwo kigitangwa n’inkiko ntabwo gishyirwa mu bikorwa, ahubwo uwagikatiwe afungwa burundu.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW