Congo: Mwangachuchu wakatiwe kwicwa ararembye

Umunyemari Edouard Mwangachuchu wahoze ari umudepite muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo akaza gutabwa muri yombi agakatirwa igihano cyo kwicwa, ubuzima bwe buri mu marembera.

Mwangachuchu yafunzwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2023. Ubushinjacyaha bwa gisirikari bwamureze ibyaha birimo kugambanira igihugu no gutunga imbunda bitemewe n’amategeko.

Yashinjwe kandi gukorana n’imitwe irwanya ubutegetsi irimo umutwe wa M23 uri mu ntambara n’ingabo za Kongo FARDC.

Izo mbunda ubushinjacyaha bumwitirira buvuga ko zavumbuwe mu gace ka Rubaya muri teritware ya Masisi ahari icyicaro cya sosiyete icukura amabuye y’agaciro izwi nka Bisunzu iyobowe na Mwangachuchu.

Ku wa 10 Kamena 2023, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwamukatiye urwo gupfa nyuma yo kumuhamya icyaha cy’ubugambanyi

Mu iburanisha rye yakunze kugaragaza ko ntaho ahuriye n’umutwe wa M23 cyangwa Leta y’u Rwanda.

Umwanzuro w’urubanza rwe wasomewe muri gereza ya Ndolo, umucamanza yamukatiye urwo gupfa ndetse anacibwa ihazabu ingana na miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika.

Thomas Gamakolo, Umwunganizi we, yatangaje ko ubuzima bwe bugerwa ku mashyi kuko yabuze uko yivuza indwara zimurembeje.

Yavuze ko imibereho yo muri Gereza yamushegeshe ikamufatanya n’indwara asanganywe.

- Advertisement -

Maître Gamakolo yasabye Urukiko rw’iremezo, ko yarekurwa by’agateganyo cyangwa agafungirwa mu rugo rwe kugira ngo yemererwe kwivuza neza.

Ati “Ubuzima bwe bumeze nabi cyane, cyane cyane ko atigeze yemererwa kubonana na muganga.”

Yakomeje agira ati ” Turasaba ko yarekurwa by’agateganyo cyangwa agafungirwa mu rugo, kugira ngo yemererwe kwivuza. Kumufunga muri gereza ni nko kumwica buhoro buhoro.”

Eduoard Mwangachuchu asanzwe afite uburwayi bw’indwara y’umutima imuteza ububabare bukabije ndetse akaba anafite ubumuga bw’umubiri.

Ifungwa rye ryafashwe nk’ikimenyetso cyo kwibasira no gucecekesha abanyepolitiki bavuga Ikinyarwanda muri RD Congo.

Abanyekongo barimo n’abanyapolitike, basabye kenshi Leta ya Kongo guha agaciro uburenganzira bw’abanyekongo bose hatabayeho kwibasira bamwe.

Abantu batandukanye basaba ko uyu wahoze ari depite yarekurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze ya gereza dore ko ubuzima bwe butameze neza nk’uko abamwunganira mu mategeko babivuga.

Kugeza ubu ubutabera bwa Kongo ntacyo buratangaza ku byerekeye ubusabe bw’abunganira, Edouard Mwangachuchu, bwo kuba yarekurwa by’agateganyo cyangwa agafungirwa iwe kugira ngo abashe kwivuza.

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW