Umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Sénégal, , Bassirou Diomaye Faye niwe usatira kwegukana itsinzi mu matora y’umukuru w’Igihugu.
Mugenzi we bari bahanganye ,Amadou Ba,yamuhamagaye kuri telefoni amubwira ko yemeye ko yatsinzwe na we mu matora ya perezida yabaye ku cyumweru, nkuko byavuzwe n’umutegetsi wo muri leta.
Ibyavuye mu matora bitari ibya nyuma byagaragaje ko Faye ari imbere cyane ya Ba. Faye, wujuje imyaka 44 ku wa mbere, yiyamamaje nk’umukandida wigenga.
Ariko yari amaze igihe ari umurwanashyaka wo ku rwego rwo hejuru mu ishyaka ryasheshwe rya PASTEF (impine ya ‘Les Patriotes Africains du Sénégal pour le Travail, l’Ethique et la Fraternité’), ryari riyobowe na Ousmane Sonko, umunyapolitiki ukunzwe cyane benshi batekerezaga ko ari we uzasimbura Sall.
Ariko Sonko yangiwe kwiyamamaza muri aya matora kuko urukiko rwamuhamije gusebanya, we yavuze ko ibyo byari bishingiye ku mpamvu za politiki. Sonko yashyigikiye Faye mu kwiyamamaza ku mwanya wa perezida.
Icyiciro cya mbere cy’ibyavuye mu matora byatangajwe kuri televiziyo mu ijoro ryo ku cyumweru bigaragaza ko Faye yatsinze ku bwiganze bw’amajwi, mu majwi yari amaze kubarurwa kugeza icyo gihe. Ibyo byatumye abantu basabwa n’ibyishimo mu murwa mukuru Dakar.
Amajwi y’agateganyo agaragaza ko Faye ari imbere n’amajwi angana na 53.7% . Ni mu gihe Amadou Ba afite amajwi 36.2%.
Mu mujyi wa Ndiaganiao, Faye avukamo, uri mu ntera ya kilometero 80 mu burasirazuba bwa Dakar, abahatuye bamwe bagaragaye buri umwe ashimira undi, nkaho ari uburyo bwo kugaragaza ko iyi ari intsinzi y’abatuye aho bose.
Nyuma yo kunyura muri amwe mu makuba akaze cyane muri politiki, kuri benshi iyi ntsinzi ni ikimenyetso cy’icyizere kuri ejo hazaza ha Sénégal.
- Advertisement -
IVOMO: BBC
UMUSEKE.RW