Gicumbi: Umugabo yishwe n’amashanyarazi

Umugabo witwa Ngabo Jean Jacques Cesar w’imyaka 28 wo mu Murenge wa Mukarange Akagari ka Rugerero, Umudugudu wa Gakizi, yishwe n’amashanyarazi.

Byabaye ubwo yatemaga ibiti mu ishyamba bigwira urutsinga rw’amashanyarazi agerageza kubikurura ngo bive kuri urwo rutsinga umuriro uramwica.

Kuri uyu wa 11 Werurwe 2024 ahagana saa mbiri, ubwo yatemaga ibyo biti nibwo yahuye n’iyo mpanuka ahasiga ubuzima.

Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza.

Yasabye abaturage kujya birinda gukinisha ibikoresho by’amashanyarazi, abagira inama yo kujya bifashisha ikigo bireba cya REG mu kwirinda izo mpanuka.

Ati “Icyo tubwira Abaturage ni ukwirinda gukora ku bikoresho by’Amashanyarazi igihe icyari cyo cyose ukeneye gukora ikintu gifite aho gihurira n’amashanyarazi mu rwego rwo kwirinda impanuka bajya bareba ikigo gishinzwe amashanyarazi REG.”

Kugeza ubu umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Gicumbi