Muri Senegali hafunguwe Urwibutso rwitiriwe Capt Mbaye Diagne witabye Imana ari mu butumwa bw’amahoro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu rwego rwo kumuha icyubahiro ndetse no kwibuka ibigwi byamuranze.
Uru rwibutso rwafunguwe ku wa 22 Werurwe 2024, mu gikorwa cyayobowe na Perezida Macky Sall, aho cyanitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu Karabaranga Jean Pierre.
Perezida Macky Sall yashimye ubutwari bwaranze Mbaye Diagne .
Yagize ati”Ni yo mpamvu mu izina ry’Igihugu, nahisemo guha icyubahiro uyu musirikare ukomeye mu kumwegurira uru rwibutso.”
Perezida w’iki Gihugu yibukije urubyiruko rwahisemo ko Kapiteni Mbaye yababera ikitegererezo kurushaho kurangwa n’indangagaciro z’ubutwari aho bari hose.
Yasabye Minisitiri w’umuco gushyira Urwibutso rwa Kapiteni Mbaye Diagne mu murage ndangamuco wa Senegali.
Kapiteni Mbaye Diagne yiciwe mu Rwanda ku wa 31 Gicurasi 1994, azira gutabara Abatutsi bicwaga muri Jenoside ubwo yari mu ngabo za MINUAR, zari mu Rwanda.
Mu mwaka wa 2010 u Rwanda rwageneye nyakwigendera Kapiteni Mbaye Diagne wapfuye afite imyaka 36 umudari w’umurinzi kubera uruhare yagize mu kurwanya Jenoside yakorerwaga Abatutsi, uyu mudari washyikirijwe umugore we.
Uru rwibutso rwitiriwe Kapiteni Mbaye Diagne rufunguwe habura iminsi micye ngo u Rwanda rwinjire mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
- Advertisement -
Mu mwaka wa 2010 ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi wo kwibohora rwageneye Captain Mbaye Diagne umudali w’umurinzi w’igihango ugenerwa abantu bagaragaje ubutwari budasanzwe n’ubumuntu mu kurokora abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho Perezida Kagame yawushyikirije umugore we n’abana be.
Iki gihembo cyaje gikurikira ikindi yahawe na UN imushimira uruhare yagize mu gutabara Abatutsi bahigagwa ngo bicwe n’interahamwe. Iki gihembo cya UN akaba yaragihawe mu 2014.
MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW