Hakuzimana yabwiye urukiko ko umuyobozi wa gereza yamaze kumukatira

Hakuzimana Abdoul Rachid wamenyekanye kuri YouTube yabwiye abacamanza ko umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge afungiyemo yamaze kumukatira bitewe n’uko amufata.

Mu rukiko hahise hafatwa icyemezo ngo herekanwe amashusho Ubushinjacyaha buvuga ko ari ibimenyetso by’ibyaha Rachid aregwa birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri ayo mashusho atandukanye humvikanamo Hakuzimana Abdoul Rachid n’umunyamakuru Théoneste Nsengimana ufunzwe, ndetse na Rachid ubwe ari kumwe n’umunyamakuru Agnes Uwimana banenga ko Abatutsi batari bakwiye gutuzwa mu mudugudu umwe wa bonyine.

Muri ayo mashusho humvikanamo kandi aho Rachid anenga bamwe mu banyapolitiki bo Rwanda bavuze ko ngo bazasaba imbabazi mu izina ry’Abahutu bazisaba Abatutsi n’ibindi.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga kuri ayo mashusho ntibwagira icyo buvuga ngo kuko byinshi barabivuze mu maburanisha yabanje, nibiba ngombwa bazagira ibindi bavuga nyuma.

Rachid na we yahise yaka ijambo ati “Maze umwaka urenga nza hano ku Rukiko habayeho kwihangana, ariko nta kundi niko uyoboye iburanisha yabigennye.”

Umucamanza yahise amuca mu ijambo ati “Siko uyoboye iburanisha yabigennye niko amategeko yabigennye.”

Rachid yahise abwira umucamanza ko mu kinyabupfura cye yirinda kuvuga umucamanza ari kuvuga abwira urukiko ko afite imbogamizi nubwo abivuga abacamanza ntibabyemere.

Ati “Kuva naza hano ku rukiko sindahamagazwa byemewe n’amategeko.”

- Advertisement -

Umucamanza yahise nanone asubirana ijambo ati “Ugiye gusubiramo se ibyo twavuzeho kandi?”

Rachid yahise akomeza avuga ko inyandiko yose yanditse umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge afungiyemo ahita ayimwambura ntanayishyire muri system ndetse ntayimusubize.

Yagize ati “Nubwo nta bimenyetso mbifitiye ariko niko bigenda.”

Umucamanza ati “Hano si mu musigiti cyangwa mu kiliziya ibyo uvuga se twabwirwa n’iki ko ari ukuri?”

Rachid na we ati “Nyakubahwa mucamanza mubifate uko kuko umfunze ni we utwara izo nyandiko zanjye.”

Umucamanza ati “Gereza ifite ubuyobozi hari n’abayikuriye ibyo biza mu rukiko gute? Wowe vuga ibibangamiye imiburanire yawe.”

Rachid na we ati “Mumpe umwanya mbisobanure Nyakubahwa Perezida w’urukiko.”

Rachid akomeza avuga ko ubushinjacyaha bari kuburana bwo bufite uburyo bwo kwandika impapuro ndetse bakagira n’uburyo bwo kujya muri system.

Rachid akomeza avuga ko yagize ibyago apfusha nyirabukwe yandikira ubuyobozi bwa gereza abusaba kujya ku kiriyo, ariko iyo nyandiko umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge yayifatiriye.

Ati “Umuyobozi wa gereza we yarangije kunkatira kuko inyandiko yose nanditse ngo nyigeze mu rukiko ahubwo ahita ayinyambura ntanayinsubize.”

Umucamanza yahise abwira Hakuzimana Abdoul Rachid ko baza kuvugana n’ubuyobozi bwa gereza niba aribyo koko bikaba byakemuka mu migendekere myiza y’urubanza rwe rukaba rwanarangira.

Inteko iburanisha yafashe icyemezo ko uru rubanza rwaba ruhagaze rukazakomeza taliki ya 07 Gicurasi 2024, gusa Hakuzimana Abdoul Rachid ntiyanyuzwe n’iyo taliki.

Mu magambo ya Rachid yagize ati “Maze imyaka ibiri n’igice ntazi ibyo ndimo sinkatiye, sindi umugororwa.”

Umucamanza na we yahise yongera kumuca mu ijambo ati “Ibiri kuba bikurikije amategeko ufunzwe by’agateganyo, kandi uru rubanza twararuregewe duhita dutangira kuruburanisha mu mizi, hari n’izo baturegera zikamara imyaka ibiri zitaraburanwa.”

Umucamanza ati “Rachid urashaka kubwira iki urukiko?”

Rachid ati “Nyakubahwa Perezida w’urukiko mwampa itariki ya hafi?”

Hakuzimana Abdoul Rachid waburanye none yaranzwe no kwitangira itama (afashe ku matama yombi) umucamanza yafashe icyemezo ko uru rubanza ruzakomeza taliki ya 25 Mata, 2024 aburana atunganiwe.

Muri rusange Hakuzimana Abdoul Rachid azagaruka kuburana atangira kwiregura kuko ubushinjacyaha bwamaze gusobanura ikirego cyabwo no kwerekana ibimenyetso bwashingiyeho bumurega.

Hakuzimana Abdoul Rachid wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane nka YouTube, avuga ko ari umunyapolitiki wigenga aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana jenoside yakorewe Abatutsi, akaba afungiye mu igororero rya Nyarugenge ahazwi nka Mageragere.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza