Hashyizwe ibuye fatizo ahubakwa urugo Mbonezamikurire ruzatwara Miliyoni 20 Frw

Kigali : Minisitiri w’ Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine ari kumwe n’inzego z’Igihugu za Polisi n’Ingabo, bashyize ibuye ry’ifatizo ahubakwa urugo mboneza mikurire rw’abana bato mu Kagari ka Kabariza mu Murenge wa Rutunga.

Uru rugo mboneza mikurire rw’abana bato, rwashyizweho ifatizo n’abayobozi batandukanye barimo  kandi umuyobozi w’Umujyi wa Kigali,Samuel Dusengiyumva, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, n’abandi bayobozi batandukanye, rukazatwara Miliyoni 22.8 Frw

Ni mu bikorwa byateguwe n’Ingabo na Polisi bigamije gufasha imibereho myiza myiza y’abaturage n’iterambere .

Ni ibikorwa bifite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 30 yo kwibohora,ku bufatanye n’ingabo z’Igihugu,inzego z’umutekano n’Abaturage mu iterambere ry’u Rwanda.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine, avuga ko usibye inshingano zo kurinda ubusugire bw’Igihugu, ingabo n’izindi nzego z’umutekano ziharanira iterambere ry’Igihugu.

Ati “ Inshingano zikomeye ingabo n’izindi nzego z’umutekano zifite,ni ukurinda ubusugire bw’Igihugu no kubungabunga umutekano w’abaturage. Bahari kugira ngo batubungabunge. Hakabamo kandi no kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’Igihugu cyacu.”

Yakomeje agira ati “Turashima icyizere n’ubufatanye abaturage badahwema kugaragariza inzego z’umutekano, n’uruhare muira mu kubungabunga umutekano w’igihugu.Mu bufatanye butajegajega polisi n’ingabo n’izindi nzego zifitanye n’abaturage n’ibyo bituma igihugu cyacu gifite umutekano usesuye ari nawo utuma tubasha gukora ibikorwa bindi biduteza imbere.”

Dr Uwamariya avuga ko ku mu 2009 hatangira icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo cyari kizwi nka Army Week” izindi nzego zabifatiyeho urugero bituma bemera gufatanye mu rugamba rw’iterambere.

Dr Uwamariya yongeraho  ko urugo mbonezamikurire bashyizeho ibuye ry’ifatizo kuzakemura ikibazo cy’imikurire ndetse n’indyo iboneye harimo no gukangura ubwonko bw’abana kuko hazashyirwamo ishuri ribasha .

- Advertisement -

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango yasabasabye kwirinda amakimbirane , baharanira iterambere ry’umuryango.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) ) Sylvestre Twajamahoro, yatanagje ko ibikorwa bya Polisi n’ingabo bigamij iterambere no guhindura imibereho myiza y’abaturage.

Ati “ Ni ubudasa aho usanga ingabo na Polisi bifatanya. Mu bindi bihugu hari aho usanga polisi inyura ukwayo, igisirikare cyikanyura ukwacyo. Ariko mu murongo mwiza duhabwa n’ubyobozi bukuru burimo umugaba Mukuru w’Ikirenga, nyakubahwa Perezida wa Repubulika,dukorera kugira ngo tugire umusanzu n’itafari dushyira ku iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.”

Ubusanzwe uruhare rw’Ingabo na Polisi by’Igihugu, mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage biteganywa n’amategeko agenga izi nzego.

Biteganyijwe ko ibi bikorwa bizakorerwa mu gihugu hose mu gihe cy’amezi atatu, bikazibanda mu byiciro bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage hibandwa ku buvuzi,kubungabunga ibidukikije,kubaka ibikorwaremezo,ubworozi no kubakira imiryango itishoboye.

Ingabo n’Inzego z’Ibanze zifatanyije n’abaturage mu bikorwa by’iterambere
Dusengiyumva Samuel, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yitabiriye iki gikorwa
Polisi mu Mujyi wa Kigali ivuga ko ubufatanye n’ingabo bigaragaza imiyoborere myiza y’abayobozi bakuru b’Igihugu

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW