Iburasirazuba: Imiryango itishoboye 470 yahawe ihene

Imiryango 470 yo mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Ngoma yashyikirijwe ihene na Croix-Rouge y’u Rwanda. Abazihawe bagaragaje ko babonye intangiriro yo kwivana mu bukene ndetse ngo zizababyarira inka mu gihe kizaza.

 

Croix-Rouge nk’umuryango utabara imbabare ufite intego yo kugobotora abaturage ingoyi y’ubukene, bakagira imibereho myiza.

 

Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel, yavuze ko imiryango yahawe amatungo yatoranyijwe ku bufatanye n’inzego z’ibanze, hagendewe ku baturage bafite ubukene gusumbya abandi.

 

Ati”Abaturage imibereho bafite ubu ngubu leta n’abafatanyabikorwa dufatanya kugira ngo kugira ngo irusheho kuba myiza, ni muri urwo rwego twatanze ihene ebyiri kuri buri muturage.”

 

Yakomeje avuga ko abo baturage bahisemo kubaha ihene ebyiri ku muryango umwe zifite agaciro k’ibihumbi ijana.

- Advertisement -

 

Ni mu gihe kandi mu rwego rwo kurushaho kwimakaza ikoranabuhanga, ayo mafaranga bayahawe kuri telefone zabo.

 

Bamwe mu baturage borojwe na Croix Rouge y’u Rwanda bahamya ko imibereho igiye guhinduka mu buryo bufatika babikesha uyu muryango utabara imbabare wabatekerejeho.

 

Bavuga ko ubusanzwe bari mu buzima bugoye, aho bari babayeho mu buryo bwa bucye ndamuke.

 

Nyirangendahimana Stephanie avuga ko amatungo yahawe agiye kumuhindurira ubuzima kuko yabagaho ku bwa bucye ndamuke.

 

Ati “Mu rwego rwo kwikura mu bukene baduhaye aho duhinga twasaruye imyaka duhagaze neza ubu twabashije no kwizigama mu ma banki, ndetse tuzabona ifumbire, tuzabona  n’amafaranga yo kugura mituweli.”

 

Gandika Yohani nawe ati “Ubu tugiye gufata neza aya matungo kugira ngo tuzoroze bagenzi bacu babayeho mu buzima bubi.”

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Ruramira, Nsekarije Frederick, yasabye abahawe amatungo kuzayafata neza akabateza imbere, bakirinda kuyiraramo bayagurisha.

 

Ati“Amatungo yatanzwe ni menshi tugiye gukaza umutekano kugira ngo barusahurira munduru batazayiba”.

 

Imirenge Croix rouge y’u Rwanda yatanzemo amatungo ni Fumbwe yo muKarere ka Rwamagana, Ruramira wo mu Karere ka Kayonza hamwe n’Umurenge wa Remera mu Karere ka Ngoma.

 

Ihene zatanzwe n’ibiraro zubakiwe byatwaye miliyoni zigera kuri 40 Frw, abazihawe basabwe kuzitaho, bibutswa kuzitura bagenzi babo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Ruramira, Nsekarije Frederick
Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel
Abahawe ihene biteze ko zizabakura mu bukene

 

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW