Mu mpera z’iki cyumweru dusoje shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo mu mukino wa Basketball yari yakomeje aho yari igeze ku munsi wayo wa 12 na 13.
Ku wa 8 Werurwe hakinwe imikino y’umunsi wa 12. imikino ibiri yabaye harimo uwahuje APR na Orion Basketball Club, uwahuje Espoir BBC na Patriots BBC.
Umukino wahuje na Orion BBC warangiye, APR BBC itsinze amanota 105-67 ya Orion BBC.
Ni mu gihe ikipe ya Patriots BBC yatsinze amanota 69 kuri 47 ya Espoir BBC.
Ku wa Gatandatu, tariki 9 Werurwe 2024 hakinwe imikino ibiri y’umunsi wa 13, umukino umwe warangiye Tigers BBC itsinze Inspired Generation amanota 73-54.
Mu gihe undi mukino Kepler Basketball Club yatsinze United Generation Basketball Club amanota 104-102.
Ikindi cyaranze iyi mikino ine yabaye, hatsinzwe amanota 621 muri rusange, arimo amanota 206, yabonetse mu mukino umwe wahuje UGB yatsinzwemo na Kepler ku manota 104-102, hitabajwe iminota y’inyongera (Over-Time).
Amakipe ya UGB na Kepler, yabashije kwinjiza amanota arenga 100 mu mukino umwe.
Kepler yabonye intsinzi ku manota 104-102.
- Advertisement -
Umukino wahuje Kepler na UGB, ni wo mukino wa mbere, warangiye hitabajwe iminota y’inyongera kugira haboneke ikipe ibona intsinzi.
Ni nyuma y’uko amakipe yombi yarangije iminota isanzwe y’umukino anganya amanota (93-93).
Uyu ni umwe mu myanzuro yemejwe mu nama y’Inteko rusange ya FERWABA iheruka, aho mbere ubwo amakipe yanganyaga umukino nta minota yongerwaho, byasabaga ko uhabwa amanota yabaga ari uwabashije gutsinda umukino wo kwishyura.
Mu mukino Kepler Basketball Club yatsinzemo UGB, abakinnyi bayo Amis Said wa UGB na Chad Bowie Jordan wa Kepler Basketball Club bombi batsinze amanota menshi mu mukino umwe wa shampiyona (31).
Nyuma y’umunsi wa 13 wa shampiyona, REG BBC na Patriots BBC ziranganya amanota 10 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona mu mikino 5.
Zikurikiwe na APR BBC ifite amanota 8 mu mikino 4.
Nyuma y’umunsi wa 13 wa shampiyona Kambuyi Pitchou Manga ukinira REG ni we ufite EFFICIENCY nyinshi (114.0).
Uyu mukinnyi kandi yisangije agahigo ko kuba ariwe umaze gutsinda amanota abiri inshuro nyinshi aho yabikoze inshuro 34.
Ku munsi wa 13 wa shampiyona Turatsinze Olivier ukinira Espoir niwe uyoboye mu gutsinda amanota 3 menshi aho yabikoze inshuro 14.
Mugabe Aristide ukinira Kepler niwe umaze gutanga imipira myinshi yavuyemo amanota (assists), 35.
Mu gihe Chad Bowie Jordan ukinira Kepler ariwe umaze gutsinda amanota menshi (108).
Aho shampiyona igeze ubu, Bienvenue Liseko Bolangi ukinira Kigali Titans niwe umaze gukora ‘rebounds’ nyinshi (57).
Mu gihe Benjamin Mukengerwa ukinira REG ariwe uyoboye mu gukora ‘steals’ nyinshi 20.
MUNYANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW