Ibyo umutoza w’Amavubi yiteze mu mikino ya gicuti

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda’ Amavubi’, Frank Spittler yatangaje ko imikino ya gicuti bagiye gukina na Botswana na Madagascar, izamufasha kureba niba abakinnyi be bashobora gushyira mu bikorwa ibyo abigisha.

Ibi umutoza w’Amavubi yabitangarije Itangazamakuru nyuma y’imyitozo yo ku wa Kabiri tariki ya 19 Werurwe 2024. Ni imyitozo itegura imikino ibiri ya gicuti u Rwanda ruzakinamo na Botswana na Madagascar tariki ya 22 na 25 Werurwe, i Antananarivo.

Umutoza Mukuru yavuze ko nyuma y’urugendo rurerure bakoze, kuri ubu abakinnyi be bose bamaze kuhagera kandi ko anyuzwe n’ibyo bari kumwereka mu myitozo kugeza ubu.

Yabajijwe icyo iyi mikino ibiri ya gicuti izamufasha, maze avuga ko izamwereka niba ibyo asaba abakinnyi bashobora kubishyira mu bikorwa.

Ati: “Ndashaka kureba niba ibyo mbabwira gukora mu myitozo bashobora no kubikora mu mukino. Hari bamwe bari kumva vuba ibyo mbabwira kuko twari kumwe ubushize, ariko hari n’abandi duhuye bwa mbere. Bisaba igihe ariko reka turebe ikizava muri iyi mikino ibiri.”

Myugariro Mutsinzi Ange Jimmy ukinira Jerv yo mu Cyiciro cya gatatu muri Norvège, na we yaganiriye n’itangazamakuru, avuga ko iyi mikino ibiri ya gicuti hari icyo izabafasha.

Ati “ Ni iby’agaciro kuko ni ibintu twari tumaze igihe twaka. Nk’abakinnyi, biradufasha kwitegura imikino [Imikino yo Gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi] neza. Kuri njye biranshimishije kuba tubonye imikino yo kwisuzuma.”

Ange yahaye icyizere Abanyarwanda ku mukino wa Botswana bazaheraho ko bazitwara neza. Ati “ Icyizere twabaha ni uko tuzatanga ibyo dufite. Tuzatanga imbaraga zose kandi tuzakora ibishoboka tubashe kubashimisha.”

Imikino ibiri ya gicuti u Rwanda rugiye gukina ni iyo kwitegura imikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane yo Gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 Amavubi azasuramo Bénin na Lesotho muri Kamena uyu mwaka.

- Advertisement -

Nyuma y’imikino ibiri mu itsinda C, u Rwanda ruyoboye n’amanota ane, kuko rwaganyije na Zimbabwe 0-0, rutsinda Afurika y’Epfo ibitego 2-0, mu mikino yombi yabereye i Huye mu Ugushyingo 2023.

Umutoza agiye gupimira ubushobozi bw’abakinnyi be ku mikino ibiri bazakina
Ntwari Fiacre ahagaze neza
Hakim Sahabo ari mu bameze neza muri iyi kipe
Ange yijeje Abanyarwanda intsinzi mu mikino bagiye gukina
Abasore bakomeje gukaza imyitozo
Imyitozo irakomeje i Antananarivo

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW