Igisirikare cya Uganda kirashinjwa kwica abasivile muri Congo

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Igisirikare cya Uganda kirashinjwa kwica abasivire barenga 10 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru avuga ko mu mirwano ibera muri teritwari ya Rutshuru, mu gace ka Busanze kari hafi y’umupaka uhuza Congo na Uganda, hapfuye abasivile benshi “Bigizwe n’ingabo za Uganda.”

Zone ya Busanza ikaba ariyo ibarizwamo umutwe wa M23 nkuko amakuru abitangaza.

Amakuru  avuga kandi ko” ingabo za Uganda zishe abantu 13 barimo abagore  n’abana bishwe  mu gace ka Nyundo, muri Nyabirehe hafi ya Kaseke.

Abantu umunani barimo abagore bane , n’umwana umwe.  Bose bikavugwa ko bari abahinzi n’aborozi  b’inka .

Amakuru atangwa n’uwarokotse ubwo bwicanyi avuga  “ko ku wa 26 Gashyantare 2024, yiboneye umurongo munini w’abasirikare ba Uganda batwaye intwaro n’udufuka, baca ku mupaka uhuza ibihugu byombi ahagana saa cyanda z’amanywa.

Uyu akomeza avuga ko “ Abasirikare batandatu bari bitaruye uwo murongo bagamije gutera abaturage nkuko abivuga.Uyu avuga ko mu gihe umusirikare yicaga umuntu wa mbere , yahise agwa mu cyobo aho batabashije kumubona, yavuye aho yerekeza kwihisha ahandi.”

Aya makuru ntabwo aremezwa n’uruhande na rumwe, yaba urwa  Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyakora Uganda ivuga ko ingabo ifite muri iki gihugu ari izagiye kurwana n’umutwe wa ADF, ukunze kubuza umutekano iki gihugu.

- Advertisement -

Uganda nayo kimwe n’u Rwanda, byakomeje gushinjwa kuba inyuma y’umutwe wa M23, ariko ibi impande zombi zikabyamagana.

UMUSEKE.RW