Ikipe y’Abapasiteri bo mu matorero atandukanye akorera ivugabutumwa mu Karere ka Kirehe yatsinzwe igitego 1-0 mu mukino wayihuje n’abayobozi b’ako Karere.
Ni mu mukino waranzwe n’udushya twinshi wabereye mu Murenge wa Kirehe Cyumweru tariki 3 Werurwe 2024.
Wakinwe muri gahunda y’ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kugendera kure ibirimo ibiyobyabwenge, ibisindisha, uburaya n’ibindi byangiza ubuzima.
Ni mu mujyo kandi w’isozwa ry’igiterane cy’Umusaruro no Kubohoka kizaba ku wa 7-10 Werurwe 2024.
Hazaba hari rurangiranwa Ev. Dana Morey, Umunyamerika washinze umuryango uvuga ubutumwa ku Isi hose witwa A Light to the Nations.
Mukandayisenga Janviere, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kirehe ari mu babanje mu kibuga, yaje guhusha igitego mu gice cya mbere ari nacyo yabashije gukina gusa.
Umukino wahuje amakipe yombi wasojwe n’ikinyuranyo cy’igitego cyatsinzwe n’umunyamabanga w’Umurenge wa Gahara, Nsengimana Janvier.
Uyu mukino wakurikiwe n’uwahuje amakipe y’Umurenge wa Kirehe na Kigina, warangiye Umurenge wa Kigina utsinzwe na Kirehe ibitego 3-1.
Pasiteri Nirere Jean de Dieu wo muri ADEPR yavuze ko ari umukino wasigiye ibyishimo abaturage n’ubutumwa bwo kugendera kure ingeso mbi.
- Advertisement -
Yagize ati ” Twakinnye tugambiriye no gutanga amasomo ari urubyiruko rusanzwe ari n’Abakristo , tukabereka ko Mwuka Wera atuye mu mubiri, ko bagomba kwitabira siporo kugira ngo bagire ubuzima bwiza.”
Rev. Past Ntwarane Perezida wa Komite ishinzwe gutegura igiterane cy’Umusaruro no kubohoka muri aka karere yavuze ko mu gihe cy’amezi abiri bazengurutse mu Mirenge batanga ubutumwa bwiza.
Yagize ati ” Muri ibi biterane dutangiramo ubutumwa bwo guhindura abantu kugira ngo bagire ubuzima bwiza haba mu mwuka, haba mu mubiri kandi twatanze ubutumwa butegura ubuzatangirwa mu giterane nyamakuru.”
Visi Meya Mukandayisenga Janviere yavuze ko abapasiteri bakorera ivugabutumwa mu Karere ka Kirehe bagira uruhare rukomeye mu kwigisha abaturage n’ibikorwa by’iterambere.