Irushanwa rya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ rigiye gukomereza i Musanze

Kuva tariki 2 Werurwe 2024 hatangiye urugendo rwo gushakisha abanyempano mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazahagararira Intara zose mu irushanwa rya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ ryahereye mu Burengerazuba, none ubu rigiye kugana mu ntara y’Amajyaruguru.

Ubwo irushanwa ryatangiraga mu karere ka Rusizi, habonetse abanyempano barindwi bazakomeza mu cyiciro gikurikiraho.

Tariki 16 Werurwe 2024 hatahiwe Intara y’Amajyaruguru, ahagomba gutoranywa abanyemoano bazahatanira ibihembo bya ‘Rwanda Gospel Stars Live’.

Byitezwe ko mu Karere ka Musanze hazaba hashakwa abanyempano batatu, gusa bashobora kwiyongera bitewe n’akanama nkemurampaka.

Nyuma ya Musanze, iri rushanwa rizakomereza mu Karere ka Rubavu ku wa 30 Werurwe 2024, rizakomereze i Huye ku wa 20 Mata 2024, i Rwamagana ku wa 4 Gicurasi 2024 mu gihe amajonjora y’ibanze azasorezwa i Kigali ku wa 18 Gicurasi 2024.

Abanyempano bazatoranywa muri buri Karere bazahurizwa mu cyiciro cya ’Pre- Selection’ kizatanga 10 bazahita batangira umwiherero, mbere yuko haba icyiciro cya nyuma kizatanga batatu ba mbere bazahembwa.

Biteganyijwe ko uwa mbere azahembwa miliyoni 3 Frw akanongerwa amasezerano y’umwaka afashwa mu bijyanye n’umuziki, uwa kabiri agahabwa miliyoni 2 Frw mu gihe uwa gatatu we azahabwa miliyoni 1 Frw.

Abahanzi batatu ba mbere bazakorerwa indirimbo imwe kuri buri wese bakazaziririmba mu gitaramo cyo kwishimira uko iri rushanwa ryagenze giteganyijwe muri Kanama 2024.

Ingengabihe y’irushanwa ryo gushaka abanyempano muri Gospel

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -