Ku ikubitiro, irushanwa rya “Rwanda Gospel Stars Live season 2” ryatangiriye i Kamembe mu Ntara y’Iburengerazuba ahatowe abanyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bazahatanira ibihembo by’uyu mwaka.
Ibikorwa byo gutoranya abanyempano bujuje ibisabwa bemerewe guhatana muri Rwanda Gospel Stars Live 2024 byatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2024 mu Karere ka Rusizi.
Abiyandikishije muri iri rushanwa bageze ahabereye iki gikorwa guhera ku masaha y’igitondo mu runyuranyurane n’abari mu itsinda rigari ry’abanyamakuru bari babukereye ku gukurikirana iki gikorwa.
Akanama nkemurampaka kari kagizwe na Mike Karangwa, Nelson Mucyo na Kavutse Ruth umunyamakuru wa RBA ishami rya Rusizi.
Abanyempano 37 bujuje ibisabwa nibo bahatanye muri Rwanda Gospel Stars Live 2024 imbere y’isinzi ry’abari baje kubatera ingabo mu bitugu.
Byari byitezwe ko hatoranywa batatu bahize abandi ariko kubera ubwinshi n’ubuhanga bw’abitabiriye iri rushanwa, hafashwe umwanzuro wo gufata barindwi bakomeza mu cyindi cyiciro.
Biteganyijwe ko ku wa 16 Werurwe iki gikorwa kizakomereza mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Ku wa 30 Werurwe kizabera mu Karere ka Rubavu, ni mu gihe ku wa 20 Mata 2024 hazaba hatahiwe ab’i Huye.
Ku wa 4 Gicurasi iri rushanwa rizabera i Rwamagana naho i Kigali ribe ku wa 18 Gicurasi 2024.
- Advertisement -
Buri Karere kazatanga abanyempano bazahurira mu mwiherero, mbere y’uko hatoranywa batatu ba mbere.
Biteganyijwe ko uwa mbere azahembwa miliyoni 3Frw akanongerwa amasezerano y’umwaka afashwa mu bijyanye n’umuziki.
Uwa kabiri azahabwa miliyoni 2Frw mu gihe uwa gatatu we azahembwa miliyoni 1Frw.
Batatu ba mbere bazakorerwa indirimbo imwe kuri buri wese, bakazaziririmba mu gitaramo cyo kwishimira uko iri rushanwa ryagenze giteganyijwe muri Kanama 2024.
Irushanwa rya Rwanda Gospel Stars Live ryatangiye mu 2022 rihuriramo abahanzi banyuranye barimo Israel Mbonyi waryegukanye agahabwa miliyoni 7Frw.
Aline Gahongayire wabaye uwa kabiri yahawe miliyoni 2 Frw, Gisubizo Ministries yabaye iya gatatu ihabwa miliyoni 1 Frw ni mu gihe Rasta Jay yahawe ibihumbi 500 Frw nk’Umuhanzi uri kuzamuka neza.
Ku nshuro ya kabiri, iri rushanwa ryahinduye umuvuno kuko ryavuye mu byamamare ahubwo rijya mu gufasha abanyempano bakiri bato ribasanze aho batuye.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW