Iserukiramuco ryo kumurika indyo mpuzamahanga ryahumuye i Kigali

Ibirori byahumuye mu mujyi wa Kigali aho amwe mu ma Hoteli na Resitora byakeeye kwitabira iserukiramuco ryiswe “Taste Flavor of Kigali” rizahuza abahanga mu guteka no kumurika ubwoko butandukanye  bw’amafunguro yo hirya no hino ku Isi.
Ku ya 18 Werurwe abateguye iri serukiramuco “Taste of Kigali fest”  bahuye na bamwe mu bahanga mu guteka bakomoka mu bihugu bitandukanye basangiza abantu amwe mu mafunguro atandukanye azamurikwa ku munsi nyirizina.
Iri Serukiramuco riteganyijwe kuzabera i Kigali ku wa 23-24 Werurwe 2024, muri Camp Kigali, rikazitanirwa n’abahanga mu guteka bakomoka mu bihugu bitandukanye.
Abateguye ‘Taste of Kigali Food Fest’ babwiye UMUSEKE ko muri rusange bateganya kwakira hotel na resitora  zirenga 100 , izimaze kwemeza ko zizitabira kwitabira zirenga 30.
Rutayisire Innocent, ukuriye ihuriro ry’abatetsi mu Rwanda,RCA, yavuze ko  imyiteguro irimbabyije aho hoteli na resitora zitandukanye zamaze kwegeranya amafunguro atandukanye.
Ati”U Rwanda rurimo ruratera imbere mu bukerarugendo, abanyamahanga benshi batandukanye bazabasha kubona aho bakura indyo z’ibihugu byabo bitabagoye, igihugu kizunguka ndetse habeho kongera ubumenyi ku bakora mu mahoteli muri rusange.”
Teklu Sara Yisehak, Umuyobozi w’Ikigo cyitwa Casel Ltd uri gutegura iri  serukiramuco yavuze ko ubwitabire bugeze ku rwego rushimishije, umwihariko waryo ngo ni  ukureshya ba mukerarugendo no kwerekana ko umujyi wa Kigali ufite ubushobozi bwo kwakira abashyitsi baturutse ku Isi yose.
Yagize ati“Ntakabuza abaturutse mu bihugu bitandukanye bazabasha kubona aho bakura amafunguro baryaga mu bihugu byabo bakayabona muri Kigali aho bashaka kandi ba kagubwa neza.”
Muri iri Serukiramuco hazabaho kumurika umwimerere w’amafunguro Nyarwanda,amarushanwa yo guteka no kuvumbura impano nshya muri uwo mwuga n’ibindi bikorwa bitandukanye bizaherekezwa n’umuziki.
 Kwinjira muri ‘Taste of Kigali Food Fest’ ari ni 5000 Frw ku bishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga n’aho ku muryango ku munsi nyirizina ni ukuzishyura  8000 Frw.
MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW