Izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa rigeze kuri  4.9%

Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yatangaje ko ihindagurika  ry’ibiciro by’ibiribwa ryagabanutse riri ku gipimo cya 6.4% mu kuboza 2023, rivuye kuri 20.7% byariho muri Mutarama muri 2023 ugereranyije na 4.9% mu mezi abiri ya mbere y’u mwaka 2024.

BNR yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2024, ubwo yagaragazaga uko politiki y’ifaranga n’ibijyanye n’imari bihagaze mu gihugu.

BNR yasobanuye ko ihindagurika ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko ryigeze kugera ku gipimo kiri hejuru ya 50% ariko bitewe n’ingamba yashyizweho byitezwe ko uyu mwaka ritazarenga igipimo cya 5%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda,  John Rwangombwa, yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza kuko imibare yerekana ko umusaruro mbumbe warwo wageze ku gipimo cya 8.2% intego yari 6.2%.

Hagaragajwe ko icyuho kiri hagati y’ibibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga cyazamutseho 10.2% mu mwaka ushize.

Ibyatumijwe mu mahanga byazamutseho 6.9% mu hihe ibyoherejwe yo byiyongereyeho 1.7%.

John Rwangombwa avuga ko ubukungu bw’Igihugu buhagaze neza gusa ko ihindagurika ry’ikirere rishobora guhindura ibintu.

Ati “Uku guhindagurika kw’ikirere bishobora kubangamira ibi byose twavuze. Urugero twatanga ni ikibazo cy’ibiciro ku masoko twagize mu myaka ibiri  ishize, uko guhindagurika kw’ikirere kwabigizemo uruhare kuko twagize ikibazo cy’amapfa ku myaka ibiri ikurikirana, hagati y’amapfa, haza kuzamo imyuzure mu gihe gito cyane, mu kwezi kwa Gicurasi ku mwaka ushize, uretse kugira ingaruka ku biciro ku masoko byanagize ingaruka ku buzima bw’abantu kuko byahitanye ubuzima bw’abantu .”

John Rwangombwa  avuga ko byizetezwe ko ubuhinzi bwo buzagenda neza mu gihembwe cya kabiri.

- Advertisement -

DIANE MURERWA / UMUSEKE.RW