Jean Fidèle yijeje Aba-Rayons kuziyamamariza indi manda

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Rtd Capt, Uwayezu Jean Fidèle yatangaje ko Aba-Rayons nibamusaba gukomeza kubayoborera ikipe bishoboka ko yazabyemera, akiyamamariza indi manda.

Ibi Perezida Jean Fidèle yabitangarije Itangazamakuru nyuma y’igikorwa cyo guhemba abakinnyi bahize abandi muri Gashyantare mu Ikipe y’abagabo n’iy’abagore za Rayon Sports, igikorwa cyabaye mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 21 Werurwe 2024, mu Karumuna.

Abanyamakuru bamubajije niba mu mpera za manda ye y’imyaka ine aziyamamariza indi manda, asubiza ko muri we yumva hakwiye kuzatorwa undi muyobozi, ariko ko abakunzi ba Rayon Sports babimusabye yazahaguma.
Ati “Icyo ndwana na cyo ni ukurangiza manda. Ibindi ntabwo nabimenya. Muri njye, ikindi mu mutwe ni ugutoresha tugashyiraho undi kuko manda yange izaba irangiye.”

Yakomeje agira ati “Mu buzima ntabwo twigenga. Abakunzi [ba Rayon Sports] bashobora kumbwira bati Perezida dufashe. Wenda dukorere nk’umwaka umwe cyangwa ibiri, nkasanga birashoka. (…) ibindi tuzabimenya icyo gihe.”

Muri Nyakanga 2023 Perezida Jean Fidèle yari yavuze ko atazongera kwiyamamariza.

Icyo gihe yagize ati “Nsigaje umwaka umwe n’amezi abiri, imyaka ine ukorera Rayon Sports harimo imvune, hari n’ibindi byinshi uba warigomwe. Ku bwanjye nifuza ko ntakongera gukomeza, ahubwo twashaka undi nk’Aba-Rayons na we akaza akagerageza imyaka ine. Nibabe bitegura bashake uzansimbura.”

Uwayezu uri mu mwaka we wa nyuma ngo manda ye y’imyaka ine igere ku musozo, yatorewe kuyobora Rayon Sports tariki ya 24 Ukwakira 2020.

Ku ngoma ye ni bwo yashinze ikipe ya Rayon Sports y’abagore aho yahereye mu cyiciro cya kabiri ndetse ihita inegukana igikombe cya shampiyona, yewe n’ubu ifite amahirwe yo kwegukana icya shampiyona y’icyiciro cya mbere kuko ibura gutsinda umukino umwe gusa muri ibiri isigaye ngo shampiyona irangira, igahita icyegukana.

Rayon Sports y’abagabo na yo ku ngoma ya Jean Fidèle imaze kwegukana ibikombe bitatu, igikombe cy’Amahoro cya 2023, Super Cup ya 2023 ndetse na RNIT Savings Cup na yo yakinwe umwaka ushize.

- Advertisement -

N’ubwo Rayon Sports y’abagabo kandi isa n’iyavuye ku Gikombe cya Shampiyona kuko irushwa na mukeba wayo APR FC ya mbere amanota 13 mu gihe habura iminsi itandatu ya shampiyona, Murera iracyafite amahirwe yo kwisubiza Igikombe cy’Amahoro kuko iri muri 1/2, aho izahura na Bugesera FC.

Perezida wa Rayon Sports, Rtd Capt, Uwayezu Jean Fidèle, yabwiye Aba-Rayons ko yiteguye gukomeza kubayobora mu gihe bamugirira icyizere

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW