Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko gahunda y’igihugu cye yo kohereza Abapolisi muri Haiti ishobora gusubukurwa mu gihe Haiti yabona ubuyobozi bw’inzibacyuho busimbura Ariel Henry weguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.
Tariki ya 1 Werurwe nibwo Perezida wa Kenya William Ruto na Ariel Henry wari Minisitiri w’intebe wa Haiti bashyize umukono ku masezerano yemereraga Kenya kohereza abapolisi 1000 muri gahunda yo kugarura ituze mu gihugu.
Ni amasezerano yari yashyigikiwe n’amahanga by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yiyemeje gutanga ubufasha bw’amafaranga.
Aya masezerano yaje kuzamo kidobya ubwo imitwe yitwaje intwaro muri Haiti yafataga ikibuga cy’indege n’ibiro bikuru by’ubutegetsi, ikanatangaza ko mu gihe Minisitiri w’Intebe Ariel Henry yagaruka mu gihugu yahita afungwa.
Ariel Henry wari muri Puerto Rico areba aho ibintu byerekeza byaje kurangira yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe wa Haiti.
Iryo yegura rya Ariel Henry niryo ryatumye ubuyobozi bwa Kenya bufata umwanzuro wo gusubika iyoherezwa ry’abapolisi muri Hait kuko ngo bataba bazi ubuyobozi basanzeyo.
Perezida William Ruto yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko yaganiriye n’umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken,
akamwizeza ko Kenya izagira uruhare mu bikorwa byUmuryango w’Abibumbye bigamije kugarura ituze muri Haiti.
Gusa bikazakorwa ari uko hagiyeho ubuyobozi bw’inzibacyuho bushobora gushyiraho Minisitiri w’Intebe uzategura amatora ya Perezida.
Antony Blinken nawe yijeje Perezida Ruto ko ubwo buyobozi bw’inzibacyuho muri Haiti buzajyayo vuba.
Amakuru ava muri Haiti avuga ko ibyo bigoye kuko ubu igihugu kiyobowe n’amatsinda y’imitwe ya gisirikare yagiye yigabiza ibice by’igihugu.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW