Kigali : Dasso iravugwaho gukomeretsa umunyamakuru

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
DASSO iravugwaho gukomeretsa umunyamakuru

Umunyamakuru Ndahiro Valens Papi ukorera BTN TV yakomerekejwe n’umukozi w’ Urwego rwunganira Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO) , mu Karere ka Kicukiro.

Mu kiganiro  na UMUSEKE, uyu munyamakuru avuga ko yasagariwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024,ubwo yari yagiye gutara inkuru mu Murenge wa Niboye.

Ndahiro yagize ati“ Twari turi ahantu kicukiro ahantu bari gusenyera abaturage bavuga ko bubatse  mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ariko abaturage bakagaragaza ko hari ibaruwa y’umujyi igaragaza ko abo baturage bashobora kwisanira. Ariko umwe mu bahafite inzu, agaragaza ko yatswe miliyoni 3frw n’ushinzwe imyubakire ku Karere, umusaza uhari akavuga ko yasabwe ruswa ya 3000 frw na Dasso ku rwego rw’Umurenge, bayabima, bakavuga ko ari yo ntandaro yo kuvuga ko bitemewe, bikabaviramo gusenyerwa.”

Akomeza ati “ Baduhamagaye rero nk’itangazamakuru ngo tugaragaze akarengane ko gusenyerwa. “

Uyu munyamakuru avuga ko yatangiye akazi ko gutara inkuru maze DASSO  iramusagarira .

Ati “ Dasso yahise atambuka, nta kintu na kimwe yambajije, yahise atangira kuniga. Ibyabaye byantunguye ariko bamwe mu ba DASSO bari aho bari babiri bakoze ibyo, bari nyambuye mikoro ariko  barazinsubiza ndagenda.”

Uyu avuga yakomerekejwe agira ati “ Umu Dasso umwe yankubise ingumi ku munwa, ndakomereka ariko nta gikoresho cyamenetse.”

Yasabye ko uyu yahanwa kandi  bakajya borohereza umunyamakuru mu kgutara inkuru.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro,  yabwiye UMUSEKE ko  inzego ziri kubikurikirana .

- Advertisement -

UMUSEKE.RW