Kubaka Urugomero rwa Nyabarongo ya Kabiri bigeze kuri 25%

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buvuga ko imirimo yo kubaka Urugomero rwa Nyabarongo ya Kabiri, igeze kuri 25%.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yabwiye UMUSEKE ko uyu mushinga wo kubaka Urugomero rwa Nyabarongo ya Kabiri, ukora ku Turere twa Kamonyi, Gakenke ndetse na Rulindo.

Guverineri Kayitesi avuga ko uko imirimo igenda yaguka ari nako isatira inzu n’ibikorwa abaturage bahafite birimo imitungo yabo.

Avuga ko hari abaturage bo mu Murenge wa Ngamba bamaze kwimurwa bakaba barahawe n’amafaranga y’ingurane.

Ati “Abaturage bacu bahafite imitungo babariwe kugeza ubu ni abantu barenga 2000.”

Guverineri Kayitesi avuga ko kugeza ubu abo bose bahafite imitungo ihwanye na Miliyari ebyiri n’ibihumbi 900 by’u Rwanda.

Ati “Icyiciro cya mbere cy’abaturage muri abo barangije guhabwa ingurane y’imitungo yabo isaga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.”

Uyu Muyobozi akavuga ko imiryango 1139 yarangije kuyahabwa ndetse ikaba yarimuwe.

Yavuze ko urebye uko uyu mushinga uteguye uzakora no ku tundi Turere kuko ari mugari, ndetse ko n’ingano y’ingufu z’amashanyarazi uzaha abaturage ari nyinshi.

- Advertisement -

Bivugwa ko Uru Rugomero rwa Nyabarongo ruzaba ruri ku butaka bufite hegitari 600 muri utwo Turere 3.

Rukaba ruzuzura rutwaye asaga Miliyari 300 zisaga y’amafaranga y’u Rwanda hatabariwemo amafaranga y’ingurane azahabwa abahafite imitungo.

Imirimo yo kurwubaka izamara imyaka ine n’amezi 8.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bukavuga ko ruzatanga megawatts 40.

Imwe mu miryango yo muri Ngamba yarimuwe
Guverineri Kayitesi Alice n’abandi Bayobozi basuye aho imirimo yo kubaka Urugomero igeze
Uru Rugomero ruzuzura rutwaye Miliyari zisaga 300 y’u Rwanda

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi