M23 yirukanye FARDC mu mujyi ukungahaye ku burobyi

Umutwe wa M23 wirukanye shishi itabona ingabo za Leta ya Congo n’abambari bazo mu mujyi wa Vitshumbi, ukungahaye ku burobyi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Vitshumbi ni umujyi uri mu birometero 130 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma, ku nkengeo z’uburengerazuba bw’ikiyaga cya Eduoard.

Ubukungu bwa Vitshumbi bushingiye ku burobyi, ubuhinzi, ubucuruzi n’ubukerarugendo hafi ya Parike ya Virunga.

Uyu mujyi wafashwe mu mirwano yoroheye umutwe wa M23 yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024.

Amakuru ava ahabereye imirwano avuga ko FARDC na Wazalendo bahisemo gukuramo akabo karenge bahunga M23.

Abarwanyi ba M23 bakimara gufata uyu mujyi uri hafi y’umupaka n’igihugu cya Uganda bahise bakorana inama n’abaturage.

Ni inama yayobowe na Colonel Yusto na Majoro Céléstin ba M23 babwiye abaturage ko bazarindirwa umutekano kandi bya kinyamwuga.

Basabye abaturage gushyira hamwe no gukomeza ibikorwa bigamije iterambere no guhindura imibereho yabo muri rusange.

Umutwe wa M23 wafashe Vitshumbi nyuma yo kwigarurira Rwindi n’ibindi bice biyegereye.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE RW