Malawi yugarijwe n’inzara idasanzwe

Abanya-Malawi bugarijwe n’inzara idasanzwe yatewe n’amapfa yakomotse ku biza byatewe n’inkubi y’umuyaga yiswe “Freddy”, aho kugeza ubu kubona icyo gushyira ku munwa ari ingorabahizi nk’uko byemejwe na Perezida w’icyo gihugu.

Ni ibihe by’amapfa bikomeje gufata indi ntera, ndetse no guteza akaga gakomeye cyane.

Imvura muri icyo gihugu yabaye imbonekarimwe mu turere tugize icyo gihugu.

Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera yatangaje ko yazengurutse igihugu cye kugira ngo amenye uko amapfa ahagaze.

Yavuze ko 44% by’umusaruro w’ibihingwa by’ibigori byahuye n’amapfa akabije, ingo miliyoni 2 zikeneye byihutirwa inkunga z’ibiribwa kubera kwibasirwa n’inzara.

Yasabye imiryango mpuzamahanga gutabara byihuse abaturage be bari mu kaga ahakenewe byibura Toni zigera ku 600.000 z’ibiribwa.

Kugeza ubu mu Karere ka Neno habaruwe ingo 7000 zigomba gufashwa kurushusha izindi mu gihe mu gihugu hose abagera kuri miliyoni ebyiri aribo bugarijwe n’inzara.

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW