Mu myaka 11 Igituntu kizaba gishize mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC, cyemeje ko mu 2035, nta murwayi w’Igituntu uzaba ari mu Rwanda bitewe n’ingamba zo kurwanya iyi ndwara zafashwe biciye mu bufatanye bw’inzego z’Ubuzima zitandukanye.

Buri tariki ya 24 Werurwe, hizizwa Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y’Igituntu ariko u Rwanda rwawizihije kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024. Uyu muhango wabereye mu Ntara y’i Burengerazuba, mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Rwaza.

Uyu muhango witabiriwe na bamwe mu bayobozi barimo Meya w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, Dr Migambi Patrick Ushinzwe Ishami ryo kurwanya indwara y’Igituntu n’izindi ndwara zandurira mu buhumekero mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC, Umuyobozi Ushinzwe Ishami ryo kurinda no gukumira Indwara muri RBC, Dr Albert Tuyishime wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, inzego z’Umutekano n’abandi.

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu, bari bitabiriye uyu muhango ku bwinshi, ndetse bakangurirwa kurwanya indarwa y’Igituntu, bafata imiti ikivura ndetse bakabasha kujya bajya kwa muganga mu gihe babonye ibimenyetso bya cyo birimo kugira umuriro mwinshi, gucika intege kw’umubiri, kuruka no gukorora.

Nyuma y’ibiganiro byatanzwe, hanahembwe kandi Abajyanama b’Ubuzima 15 mu Karere ka Rubavu babashije gushakisha abarwayi b’Igituntu bakabafasha kujya kwa muganga. Bose bahawe amagare.

Zirarushya Vénant wakize Indwara y’Igituntu, yatanze ubuhamya bw’uburyo yivuje iyi ndwara, avuga uburyo yakoze ubukangurambaga ku bandi bayirwaye ndetse bikarangira bagiye kwa muganga gufata imiti kandi na bo bakaba barakize.

Vénant yavuze ko atigeze ahabwa akato mu muryango we ndetse no mu nshuti ze, kandi ubu yakize neza ndetse yasubiye mu kazi ke.

Meya w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko Igituntu ari indwara yugarije Isi ariko Abanyarwanda bafite umukoro wo kuyirwanya.

Ati “Kuba ikomeje Kuba indwara yugarije Isi, by’umwihariko Akarere kacu, tugomba kuyihagurukira.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Kugira ngo tubashe guhangana n’iyi ndwara, birasaba buri wese byibura kugira uruhare mu Isuku.”

Umuyobozi Ushinzwe Ishami ryo kurinda no gukumira Indwara muri RBC, Dr Albert Tuyishime wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko nk’u Rwanda bafite intego yo kurandura burundu indwara y’Igituntu mu Rwanda mu mwaka wa 2035.

Ibi bisobanuye ko bihaye imyaka 11 kugira ngo Igituntu kibe gishize burundu mu Gihugu.

Imibare iheruka gutangwa n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) mu 2022, ivuga ko impfu zagabanutse ku kigero cya 38%, abarwayi b’iyi ndwara bo bagabanutseho 23%.

Iyi mibare kandi igaragaza ko abagera kuri miliyoni eshanu n’igice ku Isi, barwaye iyi ndwara. Muri aba, hamaze gupfa abantu bangana na miliyoni 1.3 barimo abangana n’ibihumbi 167 banduye agakoko gatera icyorezo cya SIDA.

Muri uwo mwaka kandi, Abagore bangana na miliyoni 3.5 n’abana bangana na miliyoni 1.3, banduye iyi ndwara.

Igituntu ni indwara yandura ikaba imwe mu ndwara 10 za mbere  zihitana ubuzima bwa benshi ku Isi, ikaza ku mwanya wa mbere mu guhitana abantu benshi ubwayo yonyine.

Guhera mu mpera z’umwaka wa 2021, hashyizweho gahunda yo guha imiti irinda kwandura indwara y’Igituntu abo mu miryango yagaragayemo abarwayi. Iyi miti ikaba ihabwa abafite nibura imyaka itanu kuzamura.

Gusuzuma Igituntu no guhamya ibimenyetso bya cyo, byarushijeho gukorwa neza kuva kuri 69% mu 2021-2022 bigera kuri 91% mu 2022-2023.

Abajyanama b’Ubuzima bagize uruhare rungana na 33.4% mu kurwanya iyi ndwara, bageza abarwayi ba yo mu mavuriro kugira ngo basuzumwe banavurwe.

Abagera kuri 86.7% bavuwe igituntu barakira abagera kuri 95% bari baragize ubudahangarwa ku miti nabo baravuwe barakira.

Kuva mu  Ugushyingo 2019 kugeza mu Ukuboza 2023, abafite virusi itera agakoko gatera SIDA 220,668 bahawe ubuvuzi bubarinda igituntu ni ukuvuga nibura abagera kuri 93.4% y’abasanzwe bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera agakoko gatera SIDA.

Kugeza ubu u Rwanda, ni cyo Gihugu gifite umubare uri hasi mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba, kuko ubwandu bw’indwara y’Igituntu bwagabanyutse bukava ku barwayi 96 ku bantu 100,000 mu 2000, bugera ku barwayi 56 mu bantu 100,000 mu 2022, ibi bigaragazwa na Raporo mpuzamahanga ku ndwara y’igituntu (Global TB Report 2023).

Meya w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper (wa Kabiri uhereye iburyo), yari ahari
Abayobozi batandukanye bari muri uyu muhango
Abaturage bari babukereye

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW