Muhanga: Bifuza ko inzobere z’abaganga zivura indwara z’abagore ziyongera

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Inzobere  mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe hamwe n'uburwayi budakunze gusobanurwa kwa muganga, ( PsychoPathologue), Dr Kazungu Denis avuga ko Umubare w'abagore bafite ibibazo by'Ubuzima bwo mu mutwe mu bihugu byateye imbere ariwo munini ugereranije n'uwo abagabo.

Bamwe mu bagore n’abakobwa bo mu Mujyi wa Kigali ni uwa Muhanga bavuga ko bifuza ko umubare  w’inzobere zivura indwara  z’abagore wiyongera, kuko abazivura ari bake.

Ibi babivuze  bahereye ku Kiganiro cyatanzwe n’inzobere ku ndwara zitandukanye zikunze kwibasira abagore zirimo n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ibyo biganiro bikaba byarahawe abari mu Miryango itatu itari iya Leta.

Inzobere  mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe hamwe n’uburwayi budakunze gusobanurwa kwa muganga, ( PsychoPathologue), Dr Kazungu Denis , avuga ko hari ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bimaze gutera imbere, bugaragaza ko imibare y’abagore bahura n’ibibazo by’Ubuzima bwo mu ari munini ugereranije n’uwo abagabo bafite ibyo bibazo by’Ubuzima bwo mu mutwe.

Dr Kazungu avuga ko kuri uyu munsi Mpuzamahanga w’abagore agomba kugaragariza abawitabiriye  ibyavuye mu bushakashatsi kuko  bwagaragaje ko 40% by’abagore bo muri ibyo bihugu bakuyemo inda kubera impamvu y’ihungabana riturutse ku bibazo bitandukanye bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi.

Ati “Ubu bushakashatsi bwerekana kandi ko abagore bagera kuri 38% bafite Umuhangayiko n’agahinda gakabije.

Dr Kazungu avuga ko hari imisemburo abagore bagira itandukanye n’iyo abagabo iba hejuru y’impyiko ituma iyo misemburo y’abagore ihindagurika.

Yavuze ko iyo bagiye mu mihango, batwite, bonsa aribwo iyo misemburo ihinduka ikikuba kabiri kuruta iy’abagabo.

Dr Kazungu avuga ko u Rwanda rwagombye gushyiraho porogaramu ikumira ko izo ndwara zibasira Ubuzima bwo mu mutwe  ku bagabo muri rusange n’abagore by’umwihariko.

Akavuga ko gushyiraho izo ngamba zo gufasha abahura n’ibyo bibazo ariyo nzira nziza iruta kongera umubare w’ibitaro cyangwa ibigo bivura izo ndwara zo mu mutwe.

- Advertisement -

Abo bagore n’abakobwa bakurikiranye icyo  kiganiro bavuga ko hari  indwara zifata mu myanya y’ibanga, ndetse n’ibiganiro bijyanye n’imibonano mpuzabitsina baba bifuza ko  izo  zivurwa n’Inzobere z’abaganga b’igitsinagore  ndetse n’ibiganiro ku birebana n’imibonano mpuzabitsina byagombye gutangwa n’abagore bagenzi babo,  kuko aribwo babasha kwisanzura.

Hakizimana Agnès umwe muri abo bagore avuga ko   hari bamwe mu bagore cyangwa abakobwa baba bifuza ko  indwara zifata mu myanya y’ibanga zavurwa n’inzobere z’abaganga b’igitsinagore.

Hakizimana avuga ko hari ibice by’umubiri w’abagore batabwira abaganga b’igitsinagabo kuko hari n’abahitamo kugaruka batavuwe indwara nyirizina kubera iyo mpamvu’

Ati “Iyo ugiye kwa Muganga ugasuzumwa n’Umugabo mu myanya y’ibanga bigutera ipfunwe kuko hari n’abavuga aho batarwaye igisubizo nuko hongerwa umubare w’abaganga b’inzobere b’igitsinagore.”

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango utari uwa Leta  witwa Luner ugizwe n’abagore barenga 2000 Berabose Aline Joyce avuga ko mu ntego bafite ari ukagabanya ibibazo by’Ubuzima bwo mu mutwe bahindura imyumvire ya bagenzi babo.

Ati “Mu Mujyi wa Kigali twasanze hari abagore babiri gusa b’inzobere ku ndwara z’abagore.”

Umuvugizi wa Minisitiri y’Ubuzima Julien Mahoro Niyingabira avuga ko bafite gahunda yo kongera muri rusange abaganga n’abaforomo mu gihe cy’imyaka ine harimo n’uwo mubare w’Inzobere z’abaganga b’igitsinagore.

Ati”Umubare w’abo dufite muri iyo myaka 4 uzaba wikubye kane.”

Yasabye abagore kudaterwa ipfunwe nuko bakirwa n’abaganga b’abagabo bavura indwara zabo kuko iyo atari imbogamizi.

Ubu bushakashatsi kandi bwerekana ko abagore 18% bagize agahinda gakabije mu gihe abagabo bagera kuri 12% aribo bagafite.

Iyi Miryango itatu itari iya Leta ikavuga ko yitaye kugukora Ubuvugizi no gukumira ibibazo by’Ubuzima bwo mu mutwe bikunze kwibasira abagore by’Umwihariko.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko Inzobere z’abaganga bavura indwara z’abagore(Gynécologues) ari abantu 120 mu Rwanda hose, abagore muri bo bakaba ari 10 gusa.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango utari uwa Leta witwa Luner Berabose Aline Joyce avuga ko bashishikajwe no kuvura zikunze kwibasira abagore zirimo n’ibibazo by’Ubuzima bwo mu mutwe.
Hakizimana Agnès avuga ko hari bamwe mu bagore cyangwa abakobwa bafatwa n’indwara mu myanya y’ibanga bikabatera ipfunwe yo kuzibwira abaganga b’igitsinagabo.
Bamwe mu bagore n’abakobwa bavuga ko Leta ikwiriye kongera umubare w’inzobere z’abaganga b’igitsinagore bavura indwara z’abagore .

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga.