Musanze: Abantu bane bakubiswe n’Inkuba

Abantu bane bo mu Karere ka Musanze barimo umwana w’umwaka umwe bajyanywe kwa muganga nyuma yo kugira ibibazo by’ihungabana bitewe no gukubitwa n’inkuba.

Ibi byabaye kuri uyu wa 24 Werurwe 2024 mu Murenge wa Muko, Akagari ka Cyivugiza, Umudugudu wa Sangano

Amakuru avuga ko abakubiswe n’inkuba bari bugamye mu nzu imvura yagwaga ku gicamunsi yari irimo inkuba, baza kugira ibyago irabakubita bahita bajyanwa mu bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yemeje iby’aya makuru, avuga ko abakubiswe n’inkuba bari gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Ruhengeri.

Yagize ati “Inkuba yakubise abantu 4 bagira ikibazo cy’ihungabana ubu bakaba barigukurikiranwa n’abaganga ku bitaro bya Ruhengeri.”

Yasabye abaturage gukurikira amabwiriza yose bahabwa n’ikigo cy’igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere Meteo Rwanda mu kwirinda inkuba.

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

UMUSEKE.RW i Musanze