Musanze: Abiyitaga “aba Public” bari barahabije abaturage bafunzwe

Kuri uyu wa 12 Werurwe 2024 Polisi y’Igihugu ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yataye muri yombi abasore 9 biyise Abapubulike bari bazwiho gukora urugomo rwo gukubita no gukomeretsa abaturage bakoreraga muri Santere ya Susa, Akagari Bisoke  mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

Bivugwa ko abo basore bose bakundaga kwirirwa muri Santere ya Bisate banywa ibisindisha bamara gusinda bakarwana bakubita buri wese.

Imirwano yabo yafungushaga Santere y’ubucuruzi mu rwego rwo kwirinda imeneka ry’amaraso, hari ubwo abaturage bafungaga amaduka kubera imirwano y’izo nsoresore.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu izo nsoresore zose zakekwaga muri ibi bikorwa by’urugomo zatawe muri yombi zikaba zicumbikiwe na Polisi ikorera mu Kinigi.

Yagize ati “Nibyo abo bose twabafashe. Bakoraga urugomo muri Santere ya Bisate bamaze gusinda, bagakubita abantu bakagira n’abo bakomeretsa. Ubu bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Kinigi kugira ngo abatangiwe ibirego bashyikirizwe ubutabera abandi bajyanwe mu Kigo ngororamuco bigishwe.”

SP Mwiseneza, yahakanye amakuru avuga ko bari mu itsinda ryiyitaga Abapubulike, asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kuko abo bafashwe bagiye bakora urwo rugomo inshuro zirenze imwe mu bihe bitandukanye.

Ati “Ubundi ni uko abaturage kubisobanura bitumvikanye neza ntabwo abo ari Abapubulike ahubwo bashakaga kuvuga “Public” kuko babikoraga mu ruhame, n’icyo basobanuraga. Turasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo bikumirwe hakiri kare urwo rugomo rutaraba.”

Muri aka gace ndetse no mu bindi bice by’Akarere ka Musanze bamaze iminsi ibikorwa by’urugomo biri kuhagaragara ndetse hakaba hari n’ibikorerwa n’ababa bashinzwe umutekano ariho Polisi ihera yihanangiriza ababa babigaragaramo kuko batazihanganirwa.

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW i Musanze