NESA n’inzego zitandukanye bari mu bugenzuzi bugamije kuzamura ireme ry’uburezi

Mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda, Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) ibinyujije mu bigo biyishamikiyeho birimo NESA, REB, RTB, RP ifatanyije na MINALOC yatangiye gahunda yihariye y’ubugenzuzi buhuriweho bw’amashuri bugamije kuzamura ireme ry’uburezi.

Iyi gahunda, ni imwe mu ntambwe y’ingenzi mu guteza imbere ireme ry’uburezi, hazamurwa ibipimo ngenderwaho mu myigire n’imyigishirize mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye harimo amashuri yigisha ubumenyi rusange, amashuri y’imyuga tekiniki n’ubumenyingiro.

Ni igikorwa cyatangiye ku ya 26 Gashyantare kikazasozwa ku ya 9 Werurwe 2024.

Ubu bugenzuzi buzakorwa mu mashuri 1200 aho bitegenyijwe ko nibura ibigo 40 by’amashuri bizasurwa muri buri Karere.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’ubugenzuzi bw’Amashuri ( NESA), Dr. Bernard Bahati, arasobanura impamvu y’iki gikorwa, yavuze ko ari ingirakamaro mu guteza imbere ireme ry’ubirezi.

Yagize ati: “Ubu bugenzuzi buhuriweho n’inzego zitandukanye zifite uburezi mu nshingano, ni ingirakamaro kuko inama n’ingamba bivamo bishyirwa mu bikorwa mu buryo bworoshye, kandi bwihuze kubera ko inzego zose bireba ziba zihagarariwe.”

Iki gikorwa kizagaragaza ibibazo bitandukanye bishobora kubangamira ireme ry’uburezi mu mashuri hirya no hino mu gihugu bityo bishakirwe ibisubizo.

Dr. Bahati ashimangira ko guhuriza hamwe imbaraga n’abafatanyabikorwa batandukanye bizagira umumaro.

Yagize ati: “Buriya buri rwego rugira aho ruhurira n’uburezi rwakagombye kumva ko rufite uruhare mu guteza imbere ireme ry’uburezi binyuze mu bugenzuzi bunyuranye. Kujya inama no gufata ingamba zo gukosora ibitameze neza, ntibyakagombye kuba umwihariko wa Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) gusa nk’uko n’ubundi bisanzwe bikorwa, ariko iyo habaye igikorwa nk’iki izi nzego zose zigahuza imbaraga mu bugenzuzi buhuriweho birushaho gutanga umusaruro.”

- Advertisement -

Ubu bugenzuzi buhuriweho buzibanda ku bipimo bitandukanye birimo: Imiyoborere n’imicungire y’ibigo by’amashuri, abunyamwuga n’ubushobozi mu myigire n’imyigishirize, gukoresha ikoranabuhanga mu burezi, isuku n’isukura mu mashuri, gutwara /gutera inda zitateganyijwe ku ngimbi n’abangavu mu mashuri, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse harebwe no ku bibazo by’inshyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri, guta ishuli, gusibira no kutitabira ishuli uko bikwiriye kw’abanyeshuli.

Guhuriza hamwe imbaraga mu bugenzuzi bw’uburezi bije nk’igisubizo gikenewe mu rwego rwo gukemura ibibazo bitandukanye bishobora kubangamira ireme ry’uburezi.

UMUSEKE.RW