Nta bwoba dutewe no guhangana n’amashyaka yihuje na FPR- Dr Habineza

Perezida w’ishyaka rya Democratic Green Party Rwanda, Hon Dr Frank Habineza yashimangiye ko we n’Ishyaka rye badatewe impungenge n’amashyaka akomeje kwishyira hamwe n’umuryango wa  FPR-Inkotanyi mu matora ateganijwe uyu mwaka agaragaza ko nubwo babarusha ubushobozi nabo bakize ku bitekerezo.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 29 Werurwe, 2024, muri Kongere yahuje abayobozi b’iri Shyaka n’abayoboke baryo mu Ntara y’Uburengerazuba.

Ni nayo Kongere ya nyuma mu gutegura Manifesto bazajyana mu matora no guhitamo abakandida bazahagararira iri shyaka mu matora y’abadepite ateganijwe mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka.

Hon Dr Habineza Frank yavuze ko badatewe impungenge ku kuba hari amashyaka yiyemeje gushyigikira FPR mu matora, agaragaza ko nubwo babarusha ubushobozi nabo bakize ku bitekerezo byiza.

Yagize ati “Twe ntabwo dutewe impungenge n’Amashyaka ari kwifatanya na FPR-Inkotanyi, twitabiriye amatora ya 2017, muri 2018 twari mu matora, twihagazeho kuba bari kwishyira hamwe n’umuryango nta gitangaza kirimo, baturusha ubushobozi mu mafaranga ariko natwe dukize ku bitekerezo kandi turi mu mwanya mwiza wo gukomeza kubitanga kandi bigashyirwa mu bikorwa.”

Bimwe mu byo yagaragaje ko byagezweho biturutse ku bitekerezo batanze harimo kuba barakoze ubuvugizi kuri Mutuweli, aho umuntu yishyuraga imisanzu agategereza ukwezi kugira ngo yivuze ariko ubu bikaba byarakemutse aho umutu yishyura agahita yivuza.

Hon. Dr. Frank Habineza avuga ko mu gihe yiyamamarizaga mwanya w’umukuru igihugu mu matora yavugaga ko natorwa azagaburira abana ku mashuri, ibintu leta yitegereje igasanga ko koko ari igitekerezo cyiza none kuri ubu abana bakaba bafatira amafunguro ku ishuri.

Green Party Rwanda igaragaza kandi ko yakoze ubuvugizi ku bakozi ba leta bahembwaga umushahara muto barimo abaganga, abarimu, abapolisi n’abasilikare ariko kuri ubu abarimu akaba aribo batekerejweho bwa mbere bakongezwa umushahara.

Avuga ko hasigaye abarimu ba Kaminuza nabo ko izakomeza ubuvugizi kugira ngo bazongererwe imishahara.

- Advertisement -

Mu nteko rusange y’abanyamuryango ba DGPR hatorewemo abazavamo abahagararira iri shyaka mu matora y’Abadepite harimo abagabo 30 n’abagore 30.

Ni mu gihe ku rundi ruhande Hon Dr Frank Habineza aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2024 aho ndetse yasabye abarwanashyaka kuzarangwa n’imyitwarire myiza mu matora ya Nyakanga.

Abarwanashyaka ba Green Party biteguye intsinzi mu matora
Habineza avuga ko nta bwoba bafite bwo guhangana n’amashya yishyize hamwe

MUKWAYA OLIVIER / UMUSEKE.RW