Nyamagabe: Abagore basabwe gushyira imbaraga mu kubaka umuryango utekanye

Abagore cyangwa ba Mutima w’Urugo bo mu Karere ka Nyamagabe basabwe kubaka umuryango utekanye urangwa n’indagagaciro, utagira ingwingira ndetse bamagana ubuharikwe.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, ku ya 15 Werurwe, mu Murenge wa Buruhukiro, mu kagari ka Rambya mu mudugudu wa Nkamba ahizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku nsanganyamansiko igira iti ” Imyaka 30: Umugore mu Iterambere”.

Muri uyu muhango ba Mutima w’Urugo bo muri Nyamagabe by’umwihariko mu Murenge wa Buruhukiro bagaragaje intambwe bagezeho biteza imbere mu rugendo rw’imyaka 30.

Sinabubariga Judes, yavuze ko mbere yari umugore ukennye ku buryo yajyaga mu isoko ari uko umugabo amuhaye amafaranga, icyo ashaka cyose akamusaba ariko ubu akaba yarabaye umugore wifashishe ku buryo asigaye yoroye inka, ingurube ndetse afite n’igare rimufasha gutwara umusaruro.

Yagize ati ” Ubu ndi umugore witeje imbere ku buryo naguze ingurube impa ibihumbi ijana na mirongo itandatu, mfite inka ndetse n’igare rimfasha kugeza umusaruro ku isoko”.

Niyonagira Charlotte wo mu kagari ka Byimana yagaragaje ko ari umugore witeje imbere binyuze mu bikorwa by’ubuhinzi ku buryo ubu abasha kwishyurira abana ishuri.

Yagize ati “Ndi umugore uhinga nkeza abana bakiga, sindwaza bwaki ndetse ubu ndi mugore ugeze ku iterambere nkaba n’umuyobozi”

Umuhazabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyamagabe, Umumararungu Beata yasabye abagore gufatanya n’abagabo kubaka umuryango ufite ubuzima bwiza utagira abana bafite ibibazo by’ingwingira, utagira n’ubuharike

Ati “Umunsi w’Umugore ni umunsi wo kugira ngo ba Mutima w’Urugo n’abagabo bagendane bafatanye bubake umuryango ufite ubuzima bwiza utagira abana bafite ibibazo by’ingwingira, utagira ubuharike.”

- Advertisement -

Yongeye ati ” Ni umunsi wo kwibuka ko umugore yahawe agaciro n’igihugu binyuze mu kuvugurura amategeko, guha amahirwe umugore, guha agaciro umukobwa akajya mu ishuri, ndetse no kwibuka agaciro umugore yahawe ngo yiteze imbere. Byo kuba gusa ngo ni ukwizihiza umunsi.”

Umumararungu yasabye abagore kutitwaza uburinganire n’ubwuzanye ngo babanire nabi abo bashakanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe W’ungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Thadée yasabye abaturage kwibuka uko umugore yafatwaga mbere, afatwa nk’umuntu uza inyuma y’abandi ariko ubu bakaba abaka agira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Visi Meya Habimana yagize ati “Mumfashe dushimire cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ni ukuri dushatse twabivuga tukabisubira Twashaka nihagire ikindi tuvuga…Turashimira nyakubahwa Paul Kagame, twese abangana nanjye cyangwa abanduta tuzi uko umugore yafatwaga mbere, ukuntu yafatwaga nk’umuntu uza nyuma y’abandi”.

Yakomeje agira ati”Ariko ubu twese tuzi uruhare rw’umugore mu iterambere, rero ubwo twese twabibonye ntidukwiye gusubira inyuma mu gufatanya mu iterambere ry’igihugu cyacu”.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe Clotilde Uwamahoro yasabye ba Mutima w’Urugo kwamagana ko abagabo babaharika, bitwaje ibyo baba batunze byose.

Abagore bo muri Buruhukiro bagaragaje ko uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu rushingiye mu mihigo bahigira mu miryango, mu Masibo, mu Mirenge batuyemo kugeza ku rwego rw’igihugu ko kandi ibyo bagezeho byose babikesha ubuyobozi bwiza bw’igihugu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame

Ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Umugore muri Nyamagabe byaranzwe n’ubusabane, kwishimira Iterambere ry’umugore mu myaka 30, kumurika ibikorwa abagore bagezeho, kuremera abatishoboye aho bahawe Inka enye muri gahunda ya Gira Inka ndetse bahabwa n’ibiryamirwa.

Byari ibirori byo kwishimira Iterambere ry’umugore mu myaka 30
Abagore berekanye bimwe mu bikorwa bakora
Bamwe mu baturage bahawe ibiryamirwa bigizwe na Matela
Abaturage borojwe Inka bashimira Perezida Kagame
Abana bahawe amata

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW i Nyamagabe