Nyanza: Abakozi ba AGRUN baratakira umuhisi n’umugenzi

Abakora isuku mu mujyi wa Nyanza no mu nkengero zawo ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bwa kompanyi ya AGRUN ibakoresha aho bavuga ko badaheruka gukora ku munwa kubera kudahembwa.
Abo bakozi bavuga ko amezi abiri yihiritse batarahabwa amafaranga bita macye bakorera ariko ubuyobozi bwa Kompanyi ya AGRUN bukavuga ko ari ukwezi kumwe gusa batarahembwa.
Abo bakozi basabye UMUSEKE kudatangaza imyirondoro yabo kubera gutinya ko byabagiraho ingaruka bavuga batangiye ukwezi kwa gatatu nta n’urupfumuye.
Umwe yagize ati“Niba mpembwa amafaranga 800frws ku munsi noneho ntanaze ni ikibazo.”
Undi nawe yagize ati “Mfite ababyeyi barantoteza kuko ngo akazi nkora ntacyo kamaze kuko simpembwa amezi abiri arashize natangiye ukwezi kwa gatatu kubona isabune, amavuta n’utundi biragoye kandi byitwa ngo mfite akazi.”
Aba bakozi bavuga ko ubuyobozi bwa Kompanyi ya AGRUN bwabamenyesheje ko ushaka gukora yakomeza akazi utabishaka agakuramo ake karenge.
Abaganiriye na UMUSEKE bavuga ko bifuza guhembwa amezi yabo abiri ntabyo kubazinzika kuko baba bashoye imbaraga zabo.
Basaba inzego bireba gukora ubugenzuzi muri iyo Kampanyi no kuyitegeka ikajya yishyurira ku gihe kuko gutinda guhembwa bigira ingaruka ku buzima bwabo.
Ubuyobozi bwa Kompanyi ya AGRUN buhakana ibyo kudahemba aba bakozi amezi abiri ahubwo bukavuga ko bubarimo ukwezi kumwe gusa.
Umuyobozi wa kompanyi ya AGRUN Jean Paul Ngenzi Shiraniro yabwiye UMUSEKE ko “Ubu twatangiye kubahemba ariko ayo mezi abiri yo ntayo cyereka niba bavuga ukwezi kwatangiye kandi twe duhembera ukwezi kurangiye none ntikurarangira.”
Ngenzi akomeza avuga ko amafaranga ashobora gutinda bitewe na system ya Banki ariko nta kindi kibazo kiba cyabaye kidasanzwe.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko kompanyi ya AGRUN yo yemera ko itahembye abakozi bayo ukwezi kumwe ariko niba hari abavuga ko batahembwe amezi abiri bakwegera inzego zitandukanye zirimo n’iz’akarere zikabafasha.
Yagize ati“Niba hari utarishyuwe amezi abiri yakwegera ubuyobozi bwa AGRUN cyangwa bakatwegera tukabahuza kuko AGRUN yemera ko ibarimo ukwezi kumwe kandi nako bitarenze umunsi umwe irahita ibishyura.”
Si ubwa mbere kompanyi ya AGRUN yumvikanye mu itangazamakuru ko bamwe mu bakozi bayo bakora isuku badahemberwa ku gihe gusa iyi kompanyi ivuga ko biba byatewe n’ikoranabuhanga.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza