Nyanza: Hafashwe abagabo babiri bakekwaho kwica umusaza

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Inkuru y’urupfu rw’umusaza witwa Ntaganira Phenias w’imyaka 62 wo mu kagari ka Kagunga mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza yahungabanyije abatari bacye.

Umwe mu banyamuryango ba nyakwigendera yabwiye UMUSEKE ko uriya witabye Imana yavuye gusura mushiki we abagizi ba nabi bamutegera mu nzira baramuniga banamukubita inyundo mu mutwe bakurikije uko babibonye.

Yagize ati “Bakimara gukora biriya bahise bica urugi bashyira umurambo mu nzu.”

Bucyeye bwaho umwana warusanzwe amuragirira inka yagiye kuyireba abona nta muntu uhari arebye ku rugi abona barwishe niko gutabaza bagiye mu nzu basanga uriya musaza yarapfuye ariko abo mu muryango we batabizi.

Icyo gihe RIB yatangiye iperereza kuri ubu hakaba hatawe muri yombi abantu babiri bakekwaho buriya bugizi bwa nabi dukurikije uko uriya wo mu muryango wa nyakwigendera yabibwiye UMUSEKE.

Amakuru avuga ko nyakwigendera asize umwana umwe akaba yaribanaga kuko umugore yari yaramutaye kuko yahoraga mu masengesho.

Twageragejeje kuvugisha umuvugizi wa RIB atubwira ko agiye gukurikirana uko byifashe .

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

- Advertisement -