Padiri wa Diyosezi ya Gikongoro yitabye Imana

Padiri Peter Balikuddembe wa Kadreli ya Gikongoro muri Diyoseze ya Gikongoro, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Werurwe 2024,yitabye Imana azize uburwayi.

Mu butumwa bwihanganisha , Diyosezi ya Gikongo, yatangaje ko Umushumba wayo, Musenyeri Céléstin Hakizimana “Afatanyije n’abo mu muryango wa Padiri Peter Balikuddembe , ababajwe no kumenyesha Abasaseridotei,Abihayimana,Abakirisitu ba diyosezi, abavandimwe n’inshuti ko uwo Padiri Peter  Balikuddembe yitabye Imana  azize uburwayi.”

Itangazo rikomeza rivuga ko imihango yo kumuherekeza izaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024, aho izabimburirwa n’igitambo cya Misa yo kumusabira, izaturirwa muri Katedrali ya Gikongoro, guhera saa tanu za mu gitondo.

Padiri Peter Balikuddembe , yakoreye ubutumwa muri Paruwasi zitandukanye, by’umwihariko abimburira abandi kuyobora Paruwasi Mushubi kuva Nzeri 1998.

Uyu yari umwe mu bapadiri bageze mu za Bukuru  muri Kiriziya Gaturika yo mu Rwanda .

UMUSEKE.RW