Perezida Kagame yabajijwe kuba M23 irwanira mu nkengero za Goma

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abatekereza ko u Rwanda rwivanga mu bibazo bya Congo rushyigikira M23 ko bibeshya, ahubwo ko rurajwe ishinga no kugera ku gisubizo kinyuze mu mahoro.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru François Soudan wa Jeune Afrique. Ni ikiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye zireba u Rwanda n’Akarere muri rusange.

Umukuru w’Igihugu yabanje kugaruka ku rugendo rwe i Luanda hibazwa niba hari ibiganiro biteganyijwe imbonankubone hagati ye na Perezida  Tshisekedi.

Yemeye ko iyi gahunda ihari kandi ko  Perezida Lourenço wahawe inshingano zo guhosha umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC azabigiramo uruhare.

Repubulika ya Demokarsi ya Congo mu bihe bitandukanye yagiye ashinja  u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23.

Akomoza kuri iki kibazo, Kagame yavuze ko igikenewe ari ugushaka igisubizo mu nzira z’amahoro.

Ati “ Ntabwo u Rwanda rukwiriye kubonwa nka kimwe mu bibazo, ahubwo rukwiriye kubonwa nka kimwe mu bisubizo.”

Ngo ingabo z’u Rwanda zaba ziri muri RDC? Ndagusubiza mbaza nti: Ubundi kuki u Rwanda rwakwinjira muri Congo? Ese byaba ari ukwishimisha kuba twakohereza ingabo zacu aho hantu kandi hasanzwe ingabo ?

Ibi bibazo bimaze imyaka 30, byaturutse ku mateka ababaje yabereye inaha, kandi byagizwemo uruhare na benshi barimo n’abo uyu munsi bari gushinja u Rwanda kwivanga mu bibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo. Niyo mpamvu nabivuze ku mugaragaro, ko ntawe tuzasaba uburenganzira bwo gukora icyo tugomba gukora nihagira icyongera kubangamira umutekano wacu.”

- Advertisement -

ISESENGURA

Ibyo gusubiza M23 mu buzima busanzwe…

Perezida Kagame yabajijwe niba yemera ko ingabo za M23 zasubizwa mu buzima busanzwe, imirwano igahagarara  maze avuga ko ku ruhande rwa Congo rutanga amabwiriza bigatuma ikibazo kidakemuka mu buryo buboneye.

Perezida Kagame yagize ati “ Ibyo biri mu byo impande zombi zigomba kuganiraho. Icyakora gutangiza ibiganiro ushyiraho amabwiriza sinkeka ko ari uburyo bwiza. Akenshi hari igihe abantu bihutira kujya mu itangazamakuru bigatuma ikibazo kirushaho gukomera. Nkeka ko umuhuza azagenda abigiramo uruhare uko iminsi ijya imbere.

Yakomeje agira ati “ Niba uruhande rwa Congo rushaka gushyiraho amabwiriza, bituma natwe twumva ko dukwiriye gushyiraho ayacu. Icyo gihe ntabwo tuzigera tugera ku mwanzuro, bityo ikibazo ntigikemurwe uko bikwiriye. Ubwo nanjye nasaba ko Perezida Tshisekedi avuguruza amagambo yavuze ko ashaka gushoza intambara ku Rwanda hanyuma agahindura ubutegetsi. Navuga ko FDLR nitabanza kuvanwa ku butaka bwa Congo, ntazemera kuganira n’ibindi. Ibyo ntabwo byageza abantu ku mahoro. Nkeka ko dukwiriye kureba kure”

Iki kiganiro kibaye mu gihe muri Zambia abakuru b’ibihugu bagize SADC baheruka guhura hagamijwe kuganira ku kibazo cy’umutekano wa Congo.

Ni mu gihe no muri Angola intumwa z’u Rwanda na Congo zahuye, ngo zikemure  ibijyanye n’uyu mwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.

Hagati aho imirwano ya M23 na FARDC irakomeje ari nako abaturage bakomeje kuva mu byabo.

UMUSEKE.RW