Perezida Kagame yakiriye intumwa za Samia Suluhu

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 13 Werurwe 2024, yakiriye January Yussuf Makamba, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania n’itsinda bazanye mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda.

Ni amakuru yemejwe n’ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Village Urugwiro..

Minisitiri Makamba ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rugamije kunoza umubano w’ibihugu byombi, mu nzego zirimo ubucuruzi, ingufu n’ibikorwaremezo.

Uru ruzinduko rwa January Makamba ruje rukurikira izo Abakuru b’Ibihugu byombi bakoze mu bihe bitandukanye.

Ku wa 2 Ugushyingo mu 2023, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, wari mu Rwanda yitabiriye Inama ya WTTC.

Uru ruzinduko rwaje rukurikira urwo Perezida Kagame yagiriye muri Tanzania muri Mata uwo mwaka.

Muri Kanama 2021 mugenzi we, Samia Suluhu Hassan nawe yari yagiriye uruzinduko mu Rwanda.

Ku wa 12 Werurwe 2024, Makamba yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, yunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziharuhukiye.

Yahavugiye ko Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri i Ngara muri Tanzania ruri hafi gutangirwa gusurwa nyuma y’ibiganiro byo kurutunganya.

- Advertisement -

Kuri uwo munsi kandi yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, bagarutse ku mutekano mu Karere.

Harebwe kandi uburyo hafungurwa umupaka mushya uhuriweho n’u Rwanda na Tanzania hagamijwe koroshya imigenderanire mu baturage.

Tanzania ni kimwe mu bihugu bicuruzanya n’u Rwanda ndetse kikagira icyambu abacuruzi benshi bifashisha bavana ibicuruzwa i Dar es Salaam babizana i Kigali.

Biteganyijwe ko muri Werurwe 2024 hazatahwa mu buryo bwa burundu uruganda rutunganya amashanyarazi rwa Rusumo Hydropower Plant ruhuriweho n’u Rwanda, Tanzania n’Uburundi.

Perezida Kagame na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania
Perezida Kagame yakiriye intumwa za mugenzi we wa Tanzania

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW