Perezida Kagame yakubitiye ibinyoma bya Ndayishimiye ahakubuye

Perezida Paul Kagame yahishuye uko Perezida Varisito Ndayishimiye w’u Burundi yamubeshye ko nta basirikare b’igihugu cye yohereje muri RD Congo gukorana n’Ingabo za Congo na FDLR mu guhohotera no kwica abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda muri kiriya gihugu, ariko ibinyoma bye bikamutamaza mu gihe gito.

Ni mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Jeune Afrique cyagarutse ku ngingo zirimo umubano w’u Rwanda na Congo n’u Burundi, amatora ndetse n’izindi ngingo.

Perezida Paul Kagame yabajijwe icyabaye kugira ngo nyuma y’imyaka itatu hari agahenge mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi, wongere kuzahara ku buryo u Burundi bwafashe umwanzuro wo gufunga umupaka.

Kagame yavuze ko byose bishingiye ku kuba ubwo Ingabo za EAC zari mu Burasirazuba bwa Congo ubwo zirukanwaga na Perezida Tshisekedi, ingabo z’u Burundi zo zitigeze ziva muri Congo kubera amasezerano Varisito na Tshisekedi bari baragiranye.

Yavuze ko yahamagaye Ndayishimiye kuri Telefone amubwira ko ingabo ze nizijya kurwana ku ruhande rwa Kinshasa bizaba bihabanye n’amasezerano yabanje, ko ari ibintu bibi kuko abasirikare be bazunga ubumwe na FDRL kandi bibangamiye umutekano w’u Rwanda.

Ati” Namubwiye ko ari bibi kuko bizatuma zikorana na FDLR hafi y’umupaka wacu, bityo ko biteye impungenge ku mutekano wacu”.

Perezida Kagame yavuze ko Ndayishimiye yamubwiye ko ibyo atari ukuri ko uwamuhaye amakuru yamubeshye.

Kagame yavuze ko ibyo bitatinze kuko nyuma y’ibyumweru bibiri ingabo z’u Burundi zagaragaye zirwanira mu ruhande rumwe na FARDC na FDLR.

Ati” Ingabo zabo zarwaniraga ku ruhande rw’iza RDC na FDLR. Mbese ahubwo ni we wambeshye! Kuva ubwo ntabwo twahwemye kubaza Abarundi impamvu babigenje batyo, kuva ubwo ni bwo batangiye guhimba amateka”.

- Advertisement -

ISESENGURA

Perezida Kagame yavuze ko hari ibiganiro byari bigamije kuzahura umubano w’Ibihugu byombi wari umaze igihe utameze neza, gusa u Burundi rwabyikuyemo, ntirwatangaje impamvu zo kubitera umugongo.

Mu kiganiro na Jeunne Afrique Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rudafasha cyangwa ngo rukorane n’umutwe wa RED Tabara urwanya u Burundi ufite icyicaro muri Kivu y’Epfo mu Burasirazuba bwa Congo.

Yemeje ko u Rwanda rwafashe icyemezo ko nta watera u Burundi aturutse i Kigali.

Ati” Barabizi ko tudakorana na RED Tabara cyangwa abandi, mbese nta gihamya na kimwe kibigaragaza. Yaba Godefroid Niyombare yaba RED Tabara, nta n’umwe watera aturutse mu Rwanda. Ni cyo cyemezo twafashe. Kugeza ubu, ni uko ibintu bihagaze.”

Kugeza ubu u Burundi muri RD Congo bwahisemo kwihuza n’uruhande rukorana n’imitwe nka Wazalendo, FDLR irimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abacanshuro b’abanyaburayi n’abandi.

Bivuze ko u Burundi bwagambaniye inzira yari yafashwe na EAC yo gushakira umuti ibibazo bya Congo, binyuze mu biganiro bya politiki.

U Burundi bwafashe inzira yo gushyigikira Leta ya Kinshasa yiyemeje kurimbura abaturage bayo bo mu bwoko bw’Abatutsi ari nako abandi bavuga Ikinyarwanda bakurwa mu byabo.

Hari amakuru yizewe aturuka i Kinshasa, yemeza ko Guverinoma ya Congo yishyura buri musirikare w’u Burundi uri kubafasha kurwanya M23, aho ahabwa $5,000 ku kwezi, ni ukuvuga asaga miliyoni 6.2 Frw.

Ni mu gihe M23 ivuga ko izaharanira kurinda bene wabo bahohoterwa na Guverinoma ya Congo, imyaka ikaba ibaye mirongo nta burenganzira bagira mu gihugu cyabo.

Perezida Kagame yavuze ko ibinyoma bya Ndayishimiye byamutamaje

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW