Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa Perezida mushya wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye watowe n’abaturage.
Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bumushira kuba yaratowe mu mahoro.
Yagize ati “Intsinzi yanyu ni ubuhamya nyabwo ku cyizere abaturage ba Senegal bagufitiye, mbashimiye ko amatora yagenze neza mu mahoro. Nishimiye cyane ko umubano w’ibihugu byombi uzarushaho gutera imbere.”
Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan na we yashimiye Perezida Bassirou Diomaye Faye, watorewe kuyobora Senegal, avuga ko amwifuriza ibyiza kandi ko yizera ko igihugu cye kizakomeza kubana neza na Tanzania.
Bassirou Diomaye Faye yari umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Senegal yatsinze amatora n’amajwi 54%.
Mugenzi we bari bahanganye ,Amadou Ba yamuhamagaye kuri telefoni amubwira ko yemeye ko yatsinzwe.
Faye afite imyaka 44 ku wa mbere, yiyamamaje nk’umukandida wigenga, ariko yari amaze igihe ari umurwanashyaka wo ku rwego rwo hejuru mu ishyaka ryasheshwe rya PASTEF (impine ya ‘Les Patriotes Africains du Sénégal pour le Travail, l’Ethique et la Fraternité’), ryari riyobowe na Ousmane Sonko, umunyapolitiki ukunzwe cyane benshi batekerezaga ko ari we uzasimbura Macky Sall.
Perezida mushya wa Senegal azarahira ku itariki ya 02 Mata, 2024 manda ye izaba ari imyaka 5.
UMUSEKE.RW