Perezida Mnangagwa mu bafatiwe ibihano na Amerika

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Perezida Emmerson Mnangagwa n’abandi bayobozi bo muri Zimbabwe bashinjwa ibyaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu na ruswa.
Ni ibihano byafatiwe Perezida Mnangagwa, umugore we Auxillia Mgangagwa, Visi Perezida Contsantino Chiwenga na Minisitiri w’Ingabo, Oppah Muchinguri.
Byafatiwe kandi abandi bayobozi bakuru bashinzwe umutekano, barimo Abapolisi, abo mu rwego rw’ubutasi ndetse n’abacuruzi bakomeye muri icyo gihugu.
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yavuze ko muri Zimbabwe hagaragaye cyane imanza nyinshi z’ishimutwa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubwicanyi bwashyize abaturage mu cyoba cyinshi.
Ibiro bya Perezida Joe Biden wa Amerika byavuze ko bakomeje kwibonera ihohoterwa rikabije mu burenganzira bwa muntu, politiki n’ubukungu.
Bivuga ko muri Zimbabwe abo muri sosiyete sivile bagerageza kuvuga ibitagenda bagirirwa nabi bamwe bakicwa.
Iti ” Hirengagijwe ingingo za politiki zo gukemura ibibazo byazahaje igihugu birimo kuba hari abayobozi babaswe na ruswa no gukoresha inzego za leta ku nyungu zabo.”
Amerika ivuga ko izafatira imitungo yabo bategetsi iri ku butaka bwayo, gukumira imikoranire n’ubucuruzi no kutemererwa gukandagiza ikirenge muri Amerika.
Nicki Mnangagwa, Umuvugizi wa Guverinoma ya Zimbabwe n’abandi barwanashyaka bakomeye ba ZANU-PF bari mu bo ibi bihano bireba.
MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW