Putin azategeka Uburusiya kugeza muri 2030

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yahigitse abo bahanganye  mu matora  yo ku wa 15 Werurwe kugeza ku wa 17 Werurwe 2024, nta mukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi wari werewe kwiyamamaza.

Amajwi y’agateganyo yashyizwe hanze agaragaza ko Putin ari imbere n’amajwi 87%, azayobora u Burusiya kugeza muri 2030.

Abategetsi bavuze ko ubwitabire muri aya matora bwari ku kigero kirenze 74%.

Putin ni we mutegetsi w’Uburusiya ubashije guca agahigo ko kumara ku butegetsi igihe kirekire, kuva nyuma y’umunyagitugu Joseph Stalin wayoboye mu gihe cy’Ubumwe bw’abasoviyete.

Ni ku nshuro ya gatanu Putin yiyamarije kuyobora u Burusiya kuva mu mwaka 2000.

Putin wahoze ari umutasi muri KGB yavuze ko itsinda rye mu matoro y’uyu mwaka ari isomo rikomeye ku bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, ko bagomba kumenya ko abaturage b’Uburusiya bazi ubafitiye akamaro.

MURERWA DIANE