Rayon Sports y’Abagore yegukanye igikombe cya shampiyona itararangira

Ikipe ya Rayon Sports Women Football Club, yatsinze Muhazi United Women Football Club igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona, ihita yegukana igikombe cya shampiyona 2023-2024.

Umukino wari utegerejwe na benshi mu yindi yose yabaye, ni uwo ikipe ya Muhazi United yakiriyemo Rayon Sports WFC ku kibuga cya AVEGA i Rwamagana bitewe n’uko iyi kipe yo mu Nzove, yasabwaga kuwutsinda igahita yegukana igikombe cya shampiyona.

Umukino watangiye utinze bitewe n’uko ku kibuga hari imbangukiragutabara itujuje ibyangombwa, bikaba ngombwa ko hazanwa ibyujuje. Yaje kuzanwa, umukino utangira Saa munani n’iminota 18.

Ikipe ya Muhazi United WFC yatangiye igora ikipe ya Rayon Sports WFC ikina imipira miremire ndetse ukongeraho n’ikibuga kitari kiza ku buryo gukina umupira wo hasi byagoranaga.

Umukinnyi ikipe ya Rayon Sports WFC, Mukandayisenga Jeanine uzwi nka ‘Kaboy’ yagerageje uburyo bwinshi imbere y’izamu, gusa ntibimukundire ariko bigeze ku munota wa 66, akagozi ka Muhazi karacika aterekamo igitego cyafashije ikipe ye.

Nyuma y’iminota 10, imvura yari yahereye kare ishaka kugwa yahise igwa biba ngombwa ko amakipe aba avuye mu kibuga, ariko iza guhita abakinnyi basubira mu kibuga. Umukino warangiye Muhazi United WFC yari imbere y’abafana bayo itsinzwe igitego 1-0.

Rayon Sports WFC yahise yegukana igikombe cya shampiyona n’ubwo hakibura umukino umwe ngo shampiyona irangire kubera ko ifite amanota 58 ikaba irusha AS Kigali WFC iyikurikiye amanota arindwi nubwo yo ifite umukino w’ikirarane.

Iyi kipe ya Gikundiro y’abagore yashinzwe muri 2022 ihita itangira gukina shampiyona y’icyiciro cya Kabiri. Yazamutse muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mwaka ushize na bwo yegukanye igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.

Rayon Sports izakira Fatima WFC mu mukino wa nyuma usoza shampiyona. AS Kigali WFC yo, ifite umukino umwe w’ikirarane izabanza gukina na Fatima WFC kuri Kigali Pelé Stadium tariki ya 27 Werurwe, mbere y’uko hasozwa shampiyona.

- Advertisement -

Dore uko indi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu yarangiye:

Inyemera 0-0 Bugesera WFC
Muhazi Utd 0-1 Rayon Sports
Es Mutunda 0-2 AS Kigali
Indahangarwa 1-1 Freedom
Fatima WFC 4-0 Rambura WFC

Ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe, Saa Munani z’amanywa, APAER izakina na Kamonyi WFC.

Yegukanye igikombe cya shampiyona itararangira

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW