Rubavu: Gufata imiti neza byagabanije ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida

Ubuyobozi bw’urugaga rw’ababana na Virusi itera Sida mu karere ka Rubavu butangaza ko gufata imiti igabanya ubwandu bwa virusi itera Sida byagabanije ubwandu bushya, bukagaragaza ko hakiri icyuho kubera guturana na Repubulika ya Demukarasi ya Congo igihugu kidatanga iyi miti.

Ibi babitangaje mu bukangurambaga bwo gukangurira ababana na virusi itera Sida gufatanya n’abandi kwirinda ikwirakwizwa ry’ubwandu bushya mu murenge wa Rubavu.

Simbizi Abdoul Hakim wo mu Murenge wa Nyamyumba, avuga ko mbere yuko atangira imiti ubuzima bwe butari bwifashe neza ariko ubu akaba ahagaze neza, asaba ko habaho uburyo bwo gupima benshi ngo abanduye bose bafate imiti mu rwego rwo kugabanya ubwandu bushya.

Ati’’icyabereka uko nari meze nari narananutse nta buzima nari mfite ubu murabona uko mpagaze ntawamenya ko mbana na Virusi itera Sida, byose byatewe no kwitwara neza nkubahiriza amabwiriza, kwiyitaho no gufata imiti neza. Ndasaba ahubwo ko habaho uburyo bwo gupima abantu benshi kugirango abazasanga baranduye batangizwe imiti kuko uyifata neza ntabwo yanduza.”

Umubyeyi Shamusi nawe ubana na Virusi itera Sida utuye mu murenge wa Gisenyi avuga ko virusi itera Sida iboneka mu rubyiruko, asaba ko habaho gahunda zihariye mu kurwanya ubwandu bushya kuko byagaragaye ko aribo barimo kugenda bongera ubwandu.

Mukakibibi Perusi ukuriye RRP+ mu Karere ka Rubavu, avuga ko ubwandu bwa virusi itera Sida bwagabanutse biturutse ku kuba abafite virusi itera Sida baregerejwe imiti igabanya ubwandu kandi bakayihabwa ku buntu.

Ati “Kuva ku mugore utwite kugera ku musaza, imiti ibageraho kandi batishyuye bigatuma ubwandu budakomeza kwiyongera, gusa zimwe mu mbogamizi dufite ni uko ahantu hahurira abantu benshi muri uyu mujyi usurwa cyane hataboneka udukingirizo. Ikindi ni uko urubyiruko rwihisha rugakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.”

Yungamo ko bakomeje ubuvugizi kugira ngo abana bafite imyaka iri hagati ya 15 na 20, bapimwe bamenye uko bahagaze, bitabweho ndetse bahagarike kwanduza abandi mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ati “Buriya umuntu ufite virusi itera Sida ufata imiti ntiyanduza nk’utayifita, ni yo mpamvu dushaka ko urubyiruko mu mashuri rupimwa bakamenya uko bahagaze, abanduye bagahabwa imiti mu gukumira ko ubwandu bukomeza kwiyongera.”

- Advertisement -

Yashoje agaragaza imbogamizi kubera abanyekongo baza i Rubavu ku bwinshi kandi bakaba bakora imibonano idakingiye mu gihe mu gihugu cyabo nta miti babaha, agaragaza ko bashobora kongera ubwandu mu karere ka Rubavu.

Imibare ituruka mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC igaragaza ko Mu Rwanda nibura 35% by’ubwandu bushya buri mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 21.

Abahungu bafite imyaka 15 kugeza kuri 19 bafite amahirwe make yo kwandura ugereranyije na bashiki babo.”

Zimwe mu ngamba RBC igaragaza mu kugabanya ubwandu bushya bwa SIDA ni ugukora ubukanguramabaga, gushishikariza abanduye gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi no kwipimisha hakiri kare ku batazi uko bahagaze ndetse no gukoresha agakingirizo mu gihe cyose bagiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Simbizi avuga ko mbere yuko atangira imiti ubuzima bwe butari bwifashe neza
Umubyeyi Shamusi asaba kohabaho gahunda zihariye mu kurwanya ubwandu bushya
Mukakibibi Perusi ukuriye RRP+ mu Karere ka Rubavu
Hagaragajwe ko ubwandu bushya bwagabanutse muri Rubavu

OLIVIER MUKWAYA

UMUSEKE.RW i Rubavu