Ruhango: Umubyeyi wari utwite impanga yabuze ubutabazi apfana nabo yabyaraga

Bazubagira Rebecca wo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ruhango wari utwite impanga z’abana babiri yafashwe n’ibise batabaza imbangukiragutabara itinda kumugeraho, bimuviramo gupfana n’abana yari atwite.

Uyu mubyeyi w’imyaka 31 y’amavuko yari atuye mu Mudugudu wa Karehe, Akagari ka Bunyogombe, yafashwe n’ibise mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 05 Werurwe 2024 abura ubutabazi nk’uko abaturanyi babivuga.

Bamwe muri abo baturage bavuga ko uyu Bazubagira Rebecca kuva yasama inda atigeze ajya kwisuzumisha kwa Muganga, kubera ko yavugaga ko nta bushobozi afite.

Bavuga ko yarinze afatwa n’ibise Abajyanama b’Ubuzima bahamagaza Imbangukiragutabara y’Ikigo Nderabuzima cya Kibingo babasubiza ko imodoka zose zapfuye ko ntayo babona ikura uwo mubyeyi mu rugo.

Bavuga ko bategereje kugeza ubwo uyu mubyeyi yibarukiye umwana wa mbere agahita apfa.

Bongeye gutegereza ko abyara uwa kabiri kuko yari atwite impanga biranga kugeza ubwo apfanye na Nyina, ubu bakaba bagiye gushyingura abantu batatu bose.

Umwe yagize ati ” Habayeho uburangare kuko iyo bajya kumutabara wenda aba yageze kwa Muganga kare.”

Umukuru w’Umudugudu wa Karehe, Mushimiyimana Jacqueline avuga ko bagerageje gufasha uyu muryango kubona icyiciro cyangwa gushyirwa ku mugereka ikoranabuhanga (Système) rirabatenguha.

Ati “Twamusabye ko akora ibishoboka byose akishakamo amafaranga ya mituweli arayabona nyuma bashobora kuba barayakoresheje babonye ko gushyirwa muri Système byanze.”

- Advertisement -

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine yabwiye Itangazamakuru ko bamenye amakuru ko uyu Nyakwigendera yari atwite inda y’amezi 6, ku makuru bahawe n’abajyanama b’Ubuzima.

Mukangenzi avuga ko barimo gukorana ibiganiro n’Umuryango we ngo bumve uburwayi yari afite, babasubiza ko uburwayi bwe butabashije gusobanuka neza.

Ati “Tukimara kubimenya twohereje Umukozi w’Ikigo Nderabuzima, Inzego z’Akagari n’Umurenge wa Ruhango bose bahageze.”

Yagiriye inama ababyeyi ko bajya bihutira kwipimisha iyo batwite kuko atari ikintu cyo gukinisha.

Umurambo wa Bazubagira Rebecca n’abana be byajyanywe mu Bitaro bya Kinazi gukorerwa isuzuma.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko bugiye gushakisha ubushobozi burebana n’imihango yo gushyingura ba Nyakwigendera.

MUHIZI ELISÉE 

UMUSEKE.RW/Ruhango.