Rwamagana: Abantu Batandatu bagwiriwe n’ikirombe

Abantu batandatu  bacukuraga amabuye y’agaciro, bagwiriwe n’ikirombe  ndetse abantu  batatu muri bo bahise bitaba Imana .

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024, byabereye mu Karere ka Rwamana, mu Murenge wa Kigabiro,mu Kagari ka Bwiza, mu Mudugudu wa BWIZA.

Amakuru avuga ko bane bari muri icyo kirombe bitabye Imana ariko   abajyanywe kwa muganga nabo bameze nabi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Marc, yabwiye UMUSEKE ko batatu muri batandatu bagwiriwe n’ikirombe bitabye Imana ubwo bari bagejejwe mu bitaro.

Ati “Impanuka yabaye, abitabye Imana ni batatu. Ubundi cyagwiriye abantu batandatu, abantu batatu bitabye Imana bageze kwa muganga.Abandi batatu bari gukurikiranwa mu Bitaro bya Rwmaagana.”

Gitifu Rushimisha avuga ko icyateye iyo mpanuka yatewe nuko mu gucukura bageze ku butaka bworoshye, bigatuma hariduka.

Uyu muyobozi yavuze ko iki kirombe cyari gifite ubwishingizi n’ibyangombwa ariko asaba ko abakwiye ubugenzuzi mu kirombe, bajya babukora mbere  yuko batangira ahandi ho gucukura.

UMUSEKE.RW

 

- Advertisement -