Rwanda: Akato n’ihezwa ku bafite Virusi itera SIDA kagabanutseho 90%

Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA Muneza Slyvie, avuga ko akato n’ihezwa byakorerwaga abafite Virusi itera Sida mu Rwanda kagabanutse ku rugero rwa 90%.

Ibi Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA (RRP+), yabivuze mu Kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru bibumbiye muri ABASIRWA.

Muneza avuga ko ingamba, n’ubukangurambaga byashyizwe muri gahunda yo guhangana n’ikibazo cya SIDA bikozwe n’Inzego zitandukanye aribyo byatumye akato n’ihezwa byakorerwaga abafite Virusi itera SIDA kigabanuka.

Ati “Ubukene bw’abafite Virusi itera SIDA niyo mbogamizi yazaga ku isonga, ubu bafite ubushobozi bakesha amakoperative babarizwamo”.

Muneza avuga ko mbere yuko bashyirwa mu makoperative, baburaga ubushobozi bwo kwishyurira abana amafaranga y’Ishuri, ndetse n’ayo kwishyurira Imiryango yabo Ubwisungane mu kwivuza.

Gusa uyu Muyobozi avuga ko nubwo hatewe intambwe ingana gutyo yo kudaha akato abafite Virusi itera Sida, ariko katarashira kuko hari bamwe mu rubyiruko bagifite ikibazo cyo guheza Urubyiruko bagenzi babo bafite Virusi itera SIDA.

Umuyobozi wungirije muri Koperative Duharanire amahoro iherereye mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze, Bizimana Alphonse avuga ko akimara kwandura Virusi itera SIDA uwo bashakanye yahise amusiga yahukanira I Bugande.

Bizimana avuga ko akimara kwandura Virusi bagenzi be bangaga kunywera ku gikombe yanywereyeho, akavuga ko nyuma y’aho bashyiriyeho Koperative ababanenaga babiretse kuko babona ko hari Ubushobozi babarusha.

Ati “Nibo bakiliya dufite kuko imyaka tweza aribo bayigura.”

- Advertisement -

Niyigena Vestine avuga ko aho amariye kumenya ko umuntu ufite Virusi itera SIDA ari umuntu nk’abandi byatumye atinyuka aza gufatanya n’abayifite muri Koperative.

Ati “Njye ntayo mfite ariko turi kumwe, turafatanya mu guteza imbere Koperative yacu.”

Yasabye abafite abayanduye kwirinda gukomeza kwanduza bagenzi babo, ahubwo uwo kwifata binaniniye agakoresha agakingirizo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA mu mwaka wa 2019-2020 bugaragaza ko Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 25 na 34 aribo biganje mu kugira ubwandu bushya ndetse bakaba ari nabo bacyibasirwa cyane no guhabwa akato ku kigero cya 48%.

Muneza Sylvie, umuyobozi mukuru wa RRP+
Niyigena avuga ko yamenye ko abafite Virusi itera Sida ari abantu nk’abandi
Bamwe mu bagenerwabikorwa ba RRP+ hamwe n’abanyamakuru bibumbiye muri ABASIRWA
Bumwe mu bwanikiro bwa Koperative y’abafite Virusi itera SIDA
Bizimana Alphonse avuga ko akato kamaze kugabanuka

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW i Musanze.