Rwandair yahagaritse ingendo zo mu Buhinde

Sosiyete y’u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere, Rwandair, yatangaje ko yahagaritse ingendo zayo zijya n’iziva i Mumbai mu Buhinde.

Iki Cyemezo cyatangajwe na Rwandair kuri uyu wa 1 Werurwe 2024,  kivuga ko kuva ku ya 15 Werurwe 2024 izahagarika ingendo zayo zijya n’iziva mu mujyi wa Mumbai mu Buhinde.

Iyi Sosiyete ya Leta yasabye abagenzi bafite itike zayo za nyuma y’iyo tariki ko basabwe kubandikira kugira ngo basubizwe itike.

Iyi sosiyete yiseguye ku bakiriya bayo nubwo itavuze impamvu ziri inyuma yihagarikwa ry’ingendo.

Rwandair yari imaze imyaka 7 ikora ingendo zihuza Kigali na Mumbai ndetse zifite umwihariko w’uko indege itahagararaga nzira.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW