Shampiyona yagarutse! Abacamanza b’imikino y’umunsi wa 25 bamenyekanye

Komisiyo y’Abasifuzi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, yamaze kumenyesha abo bireba, abasifuzi bazayobora imikino y’umunsi wa 25 ya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Nyuma y’ibyumweru bigera kuri bibiri, shampiyona y’abagabo y’umupira w’amaguru ihagaritswe, izongera gukinwa mu mpera z’iki Cyumweru.

Tariki ya 28,29,30,31 Werurwe 2024, hazaba hakinwa imikino y’umunsi wa 25 ya shampiyona. Abazasifura iyi mikino bose, bamaze kumenyeshwa na Komisiyo ya bo.

Mu bazayabora iyi mikino, harimo abagera kuri 11 bari ku rwego Mpuzamahanga, mu bo hagati n’abungiriza.

Umukino wa Gasogi United na Étoile de l’Est, uzaba ku wa Kane tariki ya 28 Werurwe Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.

Uyu mukino uzayoborwa n’umusifuzi Mpuzamahanga, Ruzindana Nsoro uzaba ari hagati mu kibuga, Mugabo Eric na we usanzwe ari Mpuzamahanga, azaba ari umwungiriza wa mbere, Habumugisha Emmanuel azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Nkinzingabo JMV azaba ari umusifuzi wa Kane kuri uyu mukino.

Umukino w’Amagaju FC na Marines FC, uzakinwa ku wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Uyu mukino uzayoborwa na Nizeyimana Is’haq uzaba ari hagati mu kibuga, Ruhumuriza Justin azaba ari umwungiriza wa Kabiri, Karangwa Justin usanzwe ari Mpuzamahanga azaba ari umwungiriza wa Mbere mu gihe Ugirashebuja Ibrahim azaba ari umusifuzi wa Kane kuri uyu mukino.

Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe, hateganyijwe imikino itatu.

- Advertisement -

Gorilla FC vs Police FC: Uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium Saa Sita z’amanywa. Uzayoborwa n’abasifuzi Mpuzamahanga babiri bazaba bayobowe na Twagirumukiza Abdulkarim uzaba ari hagati mu kibuga, Ndayisaba Saidi uzaba ari umwungiriza wa mbere, Mukirisitu Ange Robert azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Nshimiyimana Remy Victor azaba ari umusifuzi wa Kane.

Mukura vs Rayon Sports: Uyu mukino uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye Saa Cyenda z’amanywa. Uzayoborwa na Ngaboyisonga Patrick uzaba ari hagati mu kibuga, Maniragaba Valery azaba ari umwungiriza wa mbere, Murangwa Sandrine usanzwe ari Mpuzamahanga, azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Bigabo Frank azaba ari umusifuzi wa Kane kuri uyu mukino.

Kiyovu Sports vs Musanze FC: Uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda n’igice z’amanywa.

Uzayoborwa na Ngabonziza Dieudonné uzaba ari hagati mu kibuga, Bwiriza Nonati usanzwe ari Mpuzamahanga azaba ari umwungiriza wa Mbere, Ndayambaje Hamdan azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe undi musifuzi Mpuzamahanga, Umutoni Aline azaba ari umusifuzi wa Kane kuri uyu mukino.

Ku Cyumweru tariki ya 31 Werurwe, hazaba imikino itatu.

Bugesera FC vs Etincelles FC: Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Bugesera Saa Cyenda z’amanywa. Uzayoborwa n’abasifuzi bayobowe na mpuzamahanga batatu. Ishimwe Jean Claude uzaba ari hagati mu kibuga, Mutuyimana Dieudonné azaba ari umwungiriza wa mbere, Ishimwe Didier azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Ngabonziza Jean Paul azaba ari umusifuzi wa Kane.

Sunrise FC vs AS Kigali: Ni umukino uzabera kuri Stade ya Nyagatare Saa Cyenda z’amanywa. Uzayoborwa na Mulindangabo Moïse uzaba ari hagati mu kibuga, Safari Hamiss azaba ari umwungiriza wa mbere, Umutesi Alice usanzwe ari Mpuzamahanga azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Mukiza Patrick azaba ari umusifuzi wa Kane.

APR FC vs Muhazi United: Ni umukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa. Uzayoborwa na Dushimimana Eric uzaba ari hagati mu kibuga, Intwari Alain Vicky azaba ari umwungowa mbere, Ndagijimana Peace Eric azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Nsabimana Céléstin azaba ari umusifuzi wa Kane.

Kugeza ku munsi shampiyona igezeho, ikipe ya APR FC iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 58 ndetse nta gihindutse ni yo izegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.

Twagirumukiza azaba ari gukiranura Gorilla FC iri kurwana n’ubuzima na Police FC yahiye muri uyu mwaka
Cucuri azaba akiranura iziri kurwana n’ubuzima
Ruzindana Nsoro azakiranura Gasogi United na Étoile de l’Est
Rulisa Patience ntazasifura ku munsi wa 25 wa shampiyona
Dushimimana Eric azakiranura APR FC na Muhazi United

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW