U Burundi bwongeye kubuza Dynamo gukinana imyambaro ya Visit Rwanda

Nyuma y’uko ikipe ya Dynamo Basketball Club y’i Burundi yandikiye ubuyobozi bwa Basketball Africa League (BAL) bumenyesha ko ikipe yiteguye gukomeza gukina aya irushanwa kandi ikubahiriza amabwiriza yose arigenga, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu gihugu cy’u Burundi, Febabu, ryandikiye iyi kipe riyibuza gukinana umwambaro wanditseho ‘Visit Rwanda.’

Ikipe ya Dynamo BBC iherutse kwandikirwa na Leta y’iwabo ibuzwa gukinana imyambaro yanditseho ‘Visit Rwanda’, bitewe n’ibibazo bya Politiki biri hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Nyamara ‘Visit Rwanda’ ni Umuterankunga w’irushanwa rya BAL kandi amabwiriza y’irushanwa avuga ko buri kipe yaryitabiriye igomba kwambara imyenda iriho iryo jambo.

Nyuma y’uko ikipe Dynamo itewe mpaga ya mbere kubera kwica amabwiriza y’irushanwa ndetse iyi kipe ikabwirwa ko igomba gufatirwa ibindi bihano birimo kuyihagarika kwitabira aya marushanwa mu gihe cy’imyaka itanu, yo yahise ivuga ko yiteguye gukomeza irushanwa ariko yongeye kubuzwa n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino muri iki gihugu.

Ni mu ibaruwa yandikiwe Perezida wa Dynamo iturutse mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball i Burundi (Febabu).

Babwiwe ko gukinana imyenda iriho ibirango bya ‘Visit Rwanda’ bitemewe na Febabu. Basabwe gukinana imyenda basanzwe bakinisha muri shampiyona y’i Burundi iriho ibirango by’iyi kipe gusa.

Ikirenze kuri ibyo, babwiwe ko batemerewe gukinana iyi myambaro iriho ibirango by’Umuterankunga w’irushanwa ari we ‘Visit Rwanda.’

Mu gihe baba batewe mpaga ya Kabiri, byaba bisobanuye ko bahise basezererwa mu irushanwa kandi haziyongeraho ibindi bihano.

Dynamo BBC ikomeje guhombera mu bibazo bya Politiki by’u Burundi n’u Rwanda
Ibaruwa yandikiwe Perezida wa Dynamo BBC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -