Guverinoma y’Ubuyapani yatangaje ko yahaye Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa rikorera mu Rwanda ( WFP Rwanda) inkunga ingana na miliyoni 1.31$ , arenga miliyari 1.31 Frw nk’inkuga igamije gufasha amashuri kubona ibiribwa ndetse no kongera imirire mu baturage batishoboye barimo n’impunzi.
Iyi nkuga ije ikurikira iyo Guverinoma y’u Buyapani yari yaratanze mu Kuboza 2023, yanganaga na miliyari 1.2 Frw yari igamije gufasha abasaba ubuhungiro mu Rwanda n’abandi batahuka mu Rwanda.
U Buyapani buvuga ko impunzi nyinshi zikomeje kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatumye abatuzwa mu nkambi y’igihe gito ya Nkamira bakenera ubufasha mu biribwa.
Bikiyongera ku biza byabaye muri Gicurasi 2023 byatewe n’imvura nyinshi.
Andrea Bagnoli uyobora WFP Rwanda yashimiye Guverinoma n’abaturage b’u Buyapani kubera uruhare bagira mu kwita ku bakeneye ubufasha barimo impunzi n’abanyeshuri.
Andrea Bagnoli yagize ati: “Turashimira cyane Guverinoma n’abaturage b’u Buyapani kubera uruhare runini kandi ruzadufasha gukomeza gutanga amafunguro mu mashuri no kuyaha impunzi ndetse no gufasha abaturage batishoboye n’abana mu gukumira imirire mibi.”
Yongeyeho ko iyi gahunda ishyigikira ingamba zo guhangana no gufasha abashegeshwe n’ibiza nk’uko bikubiye mu masezerano u Buyapani bwemeye.
Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yishimiye umusanzu ukomeza gutangwa mu gufasha impunzi, abaturage bakennye ndetse n’abagizweho ingaruka n’ibiza, ivuga ko ibi byose bishingiye mu guha imbaraga umuturage, ubufatanye n’umutekano.
Yashimiye Leta y’u Rwanda n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa rikorera mu Rwanda ( WFP Rwanda) imbaraga bashyira mu gukemura ibibazo no gutanga ubutabazi ku baturage babaye.
- Advertisement -
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW